Muhanga: Umuvunyi mukuru yagaragaje ko hakiri icyuho mu bayobozi cyo kumva, kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage

Ubuyobozi bw’Urwego rw’umuvunyi, buravuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagifite icyuho mu kumva ibibazo by’akarengane abaturage bafite kuko hari ibyo usanga bimaze igihe byararangaranwe.

kwamamaza

Mu murenge wa Nyamabuye ku kibuga cyo mu Rugarama ni ho abakozi b’urwego rw’umunyi bahuriye n’abaturage bari bitabiriye kugeza ku Muvunyi mukuru akarengane bagiye bakorerwa gashingiye ku manza zaburanwe ku butaka, imanza zabaye itegeko zitarangijwe, amakimbirane hagati y’abashakanye n’ibindi.

Bamwe mu baturage bishimiye kuba urwego rw’umuvunyi rwabegereye. Aba barimo Kakuze Eldegarde wabwiye Umuvunyi mukuru uburyo yashakanye n’umubago byemewe n’amategeko ariko yamara gupfakara imiryango ikamwirukanana n’abana mu mitungo bashakanye, areze mu bunzi bakajya banzura ko atsinzwe mu rubanza atigeze atumizwamo na rimwe.

Yagize ati "nshimishijwe no kubona twahagaze imbere y'abayobozi bakomeye, nshimishijwe no kubona aho twari twararenganye tutabasha kuvuga, twabonye abavugizi, nashimishijwe no kubona badushyize muri rusange, bampaye icyizere ko bashobora kunyubakira mu bantu batagira aho kuba".     

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine nyuma yo kwakira ibibazo bijyanye n’akarengane, yagaragaje ko hakiri icyuho mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu kumva, kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati "icyuho turakibona, hari imanza ziba zaratinze kurangizwa cyangwa se ibibazo usanga byaratinze gukemuka kandi inzego ziba zihari, ugasanga si ikibazo kimaze umwaka umwe ni ikibazo kimaze imyaka ibiri, tubonamo icyuho mu gukurikirana ibibazo no kubikemura bikarangira, hari imbaraga zikenewe gushyirwamo cyangwa kongerwamo ingufu kugirango abayobozi bajye begera abaturage cyane cyane mu nteko z'abaturage hakemurirwe ibibazo, icyahawe umurongo gihite gikemuka".     

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline wakurikiranye uko abaturage ayobora bageza ku Muvunyi mukuru akarengane bakorewe, yagaragaje ko kubona ubwunganizi mu gukemura ibibazo by’abaturage buvuye muri uru rwego, ari ingenzi kuko biha umutekano abaturage.

Yagize ati "gukemura ibibazo by'abaturage ni ibibazo tubamo buri gihe,iyo tubonye urundi rwego ruza kudutera ingabo mu bitugu ntawakwanga izo mbaraga, ibibazo byinshi byahejejwe ku rwego rw'abunzi hari umurongo bari kubiha kandi n'ibindi byose by'abagejejweho turizera ko bazabikemura bityo abaturage bacu bagatekana kandi bakabona ibisubizo ku bibazo bagaragaje".     

Urwego rw’umunyi n’abakozi barwo, bari mu karere ka Muhanga bumva akarengane k’abaturage, kuva ku itariki 6 kugera ku itariki 9 z’uku kwezi kwa Gatatu aho bazajya mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Muhanga

 Mar 8, 2023 - 08:29