Rulindo: Bahangayikishijwe n’ubujura bwitwaje intwaro gakondo.

Abatuye mu kagali ka Murama mu murenge wa Kisaro wo muri aka karere baravuga ko bahangayikishijwe n’abajura bari kwiba bitwaje intwara mugihe nta n’irondo riba muri ako gace.Ubuyobozi bw’umurenge wa KISARO bwumvikanisha ko iki kibazo kidakabije ariko buvuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, bugiye gushyiramo imbaraga.

kwamamaza

Abatuye mu kagali ka Murama ko mu murenge wa Kisaro bagaragaza ko ikibazo cy’abajura bitwaza intwara gakondo kibakomereye cyane bitewe nuko irondo ryaho ridakora uko bikwiriye.

Bavuga ko ibyo bituma n’abafite amatungo bafata umwanzuro wo kurarana nayo.

Umwe yagize ati: “intwaro baba bazifite! Baba bafite inkota n’imihoro n’izindi ntwaro zishoboka bo baba bazifite kuko bacukuza za fer a beton, ubirebye! Nonese k’umuntu aba atekereza kugusanga mu nzu, urumva aba avuga ngo nimusangamo ndamwica mutware ibye!”

Undi, ati:“  batoboye inzu none amatungo dusigaye turarana nayo mu nzu kubera ko tuba dufite ubwoba ngo nituyashyira mu cyikoni baraza dusange bayatwaye! Ubwo dusigaye turarana n’amatungo mu nzu kubera izo mpungenge z’abajura.”

“ irondo ntaryo kubera ko ni abaturage bakora irondo, bakarikora akanya gatoya nka saa moya, saa tatu bakaba baritahiye noneho abajura bakaza nka saa yine. Ubwo rero twatabaza tukabura abadutabara. Nanjye ubwanjye, aha ngaha munsanze mpagaze kur’uru rugo, muri iyi minsi mperutse gusohoka nuko nsanga inzu hano hirya bayitoboye.”

“ hari benshi bari kuza bakiba ingurube bakazica, bakiba intama, inka…byose bagatwara.”

Abaturage bifuza ko mu gace batuyemo hakongerwa umutekano, kuko ntabwo byoroshye.

Umwe ati: “ntabwo byoroshye! Turasaba ubuvugizi kuburyo badushakira abantu bazajya baturarira ahari, bafite imbunda kuko nizo zabashobora! Kuko burya iyo umuntu agambiriye kugusanga mu nzu, aba agambiriye ku kwica nta kindi!”

Undi ati: “Leta nigire uko iturenganura rwose! Nitwoherereze wenda abashinzwe irondo.”

UMUGWANEZA Venuste; umuyobozi wa Gateganyo w’umurenge wa Kisaro, yumvikanisha ko ubujura buhari budakabije nkuko abaturage babivuga.

Avuga ko iyo babonye ko birikuba bafatanya n’inzego z’umutekano bagakurikirana abo bajura.

Ati: “amarondo arakorwa kandi n’izo serivise ….ariko iyo twabonye ko hari ibiri kuba, dufatanya n’inzego z’umutekano hamyuma tugashyiramo imbaraga kuburyo ubona ko ntabwo ari ibintu bikabije cyane.”

Nubwo imvugo y’igisubizo cy’ubuyobozi bw’umurenge wa Kisaro yumvikanisha ko nta kibazo  cy’umutekano kiri muri aka gace ndetse na marondo akora neza rwose, abashinzwe kuyakora bo ubwabo bavuga ko kubera gusigana babaye babiretse.

Umwe ati: “kur’ubu nta rondo rigikora kubera ko basa n’ababihagaritse. Twabwiye ba chairman tuti mureke dufate umunsi wo gukora irondo nuko bakabyanga.”

Abaturage ubwabo bafite amakuru abihamya ndetse bashimangira ko hari abo bafatana ibihanga.

Umwe ati: “bamaze kumwirukankana hariya ruguru nuko bamutesha igikapu kirimo inkota! Bakimutesheje, akaba ari uwa hafi yasubije mu rugo nuko aje gucukura saa tanu n’igice, hano ho yarafite umuhoro! Nk’ubu uwo muhungu bahacukuraga yagize atya arungurukiye mu kirahuye asanga arinkinze umuhoro wo kugira ngo nasohoka ahite amutema! Nonese urumva [ikibazo] cyoroshye?!”

Ukurikije ibitangazwa n’izi mpande zose, ushobora kwibaza uwaba yigiza nkana kuri iki kibazo. Gusa igihari ni uko abaturage bakomeje kwitana bamwana n’ubuyobozi bwabo. Icyakora niba ibyo ibitangazwa n’abaturage aribyo koko, birasa naho kubonera igusubizo kirambye iki kibazo bikigoranye kuko bamwe mubo bireba bashimangira ko nta gihari, abakigaragaza bati turabibonera.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- KISARO-Rulindo.

 Sep 13, 2023 - 22:48