Musanze: Abafite ababo bashyinguye mu irimbi rya Kinigi batewe agahinda n'abarigize urwuri

Abafite ababo bashyinguye mu irimbi rya Kinigi baravuga ko batewe agahinda nuko hari abarigize nk'urwuri kuko barimo abahazirika amatungo yabo.

kwamamaza

Irimbi rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi w'akarere ka Musanze, ubusanzwe ryaruzuye riranazitirwa, ukimara kuryinjiramo usanga harimo amatungo menshi bisa naho aragiwemo yewe hari n'abantu biryamiyemo basinziriye nyamara aribazima.

Ni ibintu abafitemo ababo baruhukiyemo bavuga ko bisa no kubashinyagurira.

Umwe yagize ati "mbibona nabi rwose kuko njye ndatekereza nti ese ubuyobozi ntabwo buba bureba..." 

Undi yagize ati "ni ugushinyagura, kuko niba mfitemo nk'umuntu mbifata nk'ikibazo, niba rifunze rikaba rigaragara ko rifunze gute amatungo yo ajyamo, ba nyirayo ni abantu batekereza kuko itungo ritakwikura iyo riri ngo ryizanemo".  

Aba baturage barasaba ubuyobozi ko bwashyira imbaraga mu gukumira abantu, bagize irimbi nk'urwuri ngo kuko biteye agahinda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinigi ,Twagirimana Innocent avuga ko batari bazi aya makuru ariko bagiye kwihutira gukemura iki kibazo.

Yagize ati "uku kwaba ari ugushinyagura ariko ubwo icyo umuntu aba yumva cyiza nuko iyo bibaye nkibyo ni isomo kandi tuba twizera ko ibyo biba bitari bwongere, hagomba gukorwa kuko hari umurinzi waryo uhoraho, uwo murinzi agomba kubazwa inshingano kandi bikagira ingaruka nziza yuko bitakongera kubaho, mu mahame no mu muco nyarwanda irimbi ntiriragirwamo ndetse ugiyemo uri muzima uba uri gushinyagurira  abantu, igikenewe ni ukwigisha abahaturiye kugirango barusheho kuririnda neza". 

Iri rimbi rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze rishyinguyemo abantu bo muri uyu murenge n'indi mirenge ihana imbibi nawo.

Kuba hari abaza kwiryamiramo abandi bakaragiramo amatungo, hari ababifata nko kudaha agaciro abaruhukiyemo nyamara ngo bagakwiye kuruhukira mu mahoro..

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Kinigi mu karere ka Musanze

 Jun 6, 2023 - 07:59