Inyungu ku bihugu binyamuryango bya Commonwealth nyuma y'imyaka irenga 75 ibayeho

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu ndetse na politiki ziravuga ko inyungu ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byungukira mu miryango ikomeye ihuriwemo n’ibindi bihugu atari inyungu z’ako kanya gusa ahubwo harimo n’inyungu z’igihe kirekire kandi kizaza.

kwamamaza

Buri taliki ya 13 Werurwe, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka akamaro n’ubufatanye bw’abagize Commonwealth, umuryango uhuriweho n’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, uyu ni umuryango ugizwe n’ibihugu bigera kuri 54 byo ku migabane itandukanye.

Gusa ngo akenshi kugirango inyungu zigere mu bihugu binyamuryango by’imiryango nk’iyi aho biba bidashingiye ku nyungu z’ako kanya ahubwo z’igihe kirekire nkuko bivugwa na Sheikh Munyezamu Ahmed impuguke mu bya politiki.

Yagize ati "iyo muhuye mufite byinshi mwibuka, ibyo bihugu hari amategeko agenga iyo miryango uregero habaye nk'ikibazo runaka mu gihugu cy'ikinyamuryango akenshi hashobora kubamo gutabarana, guhererekanya inkunga mu buryo bworoshye, mu bijyanye n'ubukungu bituma ubasha kugera ku bikorwa bimwe na bimwe bijyanye n'ubukungu bw'ibyo bihugu, ikindi ni ikijyanye n'isoko ryo kugurisha ibintu".       

Sheikh Munyezamu Ahmed akomeza avuga ko ibi bihugu byose kimwe cyungukira kukindi y’aba ikiri mu nzira y’iterambere n’ibyageze ku iterambere.

Yakomeje agira ati "inyungu nini iba igamijwe ni iy'igihe kirekire, urugero niba habaye inama ikabera nko muri Ghana bya bihugu binyamuryango bikahahurira, akenshi ni gake ushobora kubona abantu ibihumbi nka 3 cyangwa 4  iwawe mu gihe kimwe kandi ku mpamvu imwe, kuko ibikorwaremezo by'iwanyu byinshi birakoreshwa, ibihugu biri mu nzira y'amajyambere hari igihe biba imbaraga kuri bya bihugu byamaze kugera mu majyambere".        

Kugeza ubu uyu muryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu bikoresha icyongereza uyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse inama yawo y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ikaba iherutse kubera mu Rwanda aho yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 500.

Muri uyu muryango u Bwongereza ni cyo gihugu gikungayahe muri uyu muryango. Gusa hari ibindi bihugu bibuyingayinga nk’u Buhinde na Canada.

Uyu muryango kandi ufite ibihugu bikennye cyane nka Tuvalu, Nauru na Kiribari, ibihugu byibumbiye muri Commonwealth bifite 21% by’ubuso bw’Isi yose, ubwo ni kimwe cya 3 cy'isi yose hamwe n’abaturage miliyari 2.4.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 14, 2023 - 06:28