Nyaruguru- Ngera: Ababyeyi barishimira irerero ry'abana bubakiwe kuri miliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda

Mu karere ka Nyaruguru, ubuyobozi mu kugabanya imirimo ibangamira iterambere ry’umugore bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo, buravuga ko bufite gahunda yo kongera amarerero hagamijwe kumufasha kubona aho asiga umwana agakora indi mirimo imuteza imbere.

kwamamaza

Abaturage bagaragaza ko aya marerero ari ingenzi kuri bo cyane ku bagore bitewe n’imirimo bakora mu rugo. Abo mu murenge wa Ngera mu Kagari ka Nyamirama, bubakiwe ECD yitwa “Itetero” bakaba bishimira iri rerero ry'abana bubakiwe.

Umwe yagize ati "ubu habonetse irerero rigiye kutwunganira kuko niba ujya guhinga uhetse umwana ukaba uzajya guhinga nta mwana uhetse urumva urorohewe".

Undi yagize ati "imbogamizi zabaga zihari babaga bicaye hanze barambuye agakeka ariko ahangaha hari amashuri meza bazajya bigamo nta mvura nta muyaga, ntaho bahurira n'umukungugu".

ECD Itetero, yatashywe kumugaragaro, ifite uturima tw’igikoni dufasha ababyeyi b’abagore n’abagabo kubonera abana indyo yuzuye, yiyongera ku gikoma bakagira imikurire myiza.

Lorette Birara umuyobozi mukuru wa AVSI- Rwanda yaryubatse ku nkunga ya UNWOMEN avuga ko rizakuraho zimwe mu nzitizi z’iterambere ku mu mugore.

Yagize ati "kugira isuku mu rugo kwita ku bana,kwahirira amatungo, guteka , gukoropa, kumesa ibyo byose ni ibintu umugore yirirwa akora mu rugo ariko ntihabe hagira n'umuntu n'umwe wemera ko ibyo bintu abikora, nk'iri rerero ni mu rwego rwo kubagabanyiriza ya mirimo ibavuna bakamenya no kwikorera udushinga duciriritse, bakamenya ko bashobora kwiteza imbere".  

Imyaka 60 irashize u Rwanda ruri mu muryango w’abibumbye kandi amashami yawo yagize uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Jennet Kem umuyobozi wa UNWOMEN mu Rwanda avuga ko bazakomeza gutera inkunga imishinga ifasha abaturage cyane cyane umugore wo mu cyaro, abana nabo bakaba inkingi y’ubungu bw’ahazaza.

Yagize ati:”UNWOMEN dufatanyije na Leta, turahari kugirango dufashe mu iterambere ry’abagore n’umuryango. Kimwe mu byo dukora hano mu Rwanda, ni uguha agaciro imirimo abagore bakora mu rugo ariko idahabwa agaciro, tugatuma imenyekana, ikagabanywa, ikanasaranganywa ari nayo mpamvu iri tetero riri ahangaha. Twafashije abagore, ababyeyi bafite abana bato, kubona aho babasiga bakajya gukora ibindi bibyara inyungu. Bayobozi mwarakoze ku bw’ibi bikorwa, dukomeze ubufatanye.”

Uwimana Pierre uyobora Umurenge wa Ngera avuga ko bene aya marerero yafashije ababyeyi mu mirere y’abana.

Yagize ati "byaradufashije cyane kubera ko iyo umubyeyi abyutse mu gitondo akajyana umwana mu irerero nawe akajya mu mirimo y'amaboko isanzwe yaba mu rugo cyangwa se mu murima biramufasha akumva ko umwana we atekanye, muri rusange rero ababyeyi barabyumva batanga igitunga abana hakaba n'abafasha abana mu kwiga".

Iri rerero, rifite ibyumba bibiri byo kwigiramo, ubwiherero, ibiro, aho abana bakinira imikino itandukanye, n’igikoni byose byuzuye bitwaye miliyoni zisaga 60 z'amafaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya Rukundo Emmenuel Isango Star Nyaruguru

 Oct 31, 2022 - 12:03