MTN ifatanyije na Inkomoko Rwanda bahembye imwe mu mishinga y’urubyiruko yahize indi

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ifatanyije na kompanyi y’Inkomoko bahembye imwe mu mishinga y’urubyiruko yahize indi mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya MTN ,yiswe Level Up Your Biz.

kwamamaza

Ni nyuma yuko ba rwiyemezamirimo bato 6 batoranyijwe mu bandi maze bahabwa amahugurwa y’amezi atatu bigishwa ibijyanye n’ishoramari mu buryo bwo kongera ubumenyi kugirango barusheho kuzamura imishinga yabo.

Kuri uyu wa 3 nibwo hahembwe imwe mu mishinga yahize indi maze ihabwa agera kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mishinga itatu yahembwe, Isango Star yaganiriye n’abarimo abakuriye imishinga nka "Vuga ukire initiative" utanga ubujyanama hifashishijwe ikoranabuhanga mu bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe hakaba n’umushinga "Roumeza Limited" cyangwa se Imisozi brand itunganya imyenda ya Siporo mu Rwanda.

Ngo uretse ayo mafaranga bahawe n’amahugurwa bahawe bizabafasha kwagura imishinga yabo kandi mu buryo burambye.

Umwe yagize ati "amahugurwa baduhaye byaradufashije cyane, iyi nkunga baduhaye igiye kugira ibindi idufasha mu buzima bwa buri munsi bwa business kuburyo twibona ko tugiye gutera indi ntambwe".

Undi yagize ati "amahugurwa twabonye agiye kudufasha kuyobora ikigo mu buryo bufatika kandi bizatuma tudahomba, kumenya gufata neza abakiriya, kumenya uburyo bwo kwamamaza kandi ibyo byose ntibikorwe mu gihe gito ahubwo ibyo byose ukabikora ureba ahaza h'ighe kirekire".   

Aretha Mutumwinka Rwagasore uyobora Inkomoko Entrepreneur Development , aravuga ko iyi gahunda ya Level Up Your Biz ari amahirwe adasanzwe kuri ba rwimezamirimo b’urubyiruko byumwihariko mu kunguka ubumenyi mu bijyanye n’ishoramari.

Yagize ati "hariho ibintu abana benshi barangije kwiga bafite ariko hari ubwo bashobora kuba batinya, bakwiriye gutinyuka bakaza bagatangira kwihangira imirimo, barebe ukuntu abandi babikoze, babashe gushaka ama porogaramu abigisha, abahugura.    

Level up your biz ni igikorwa cyashyizweho kugira ngo hatezwe imbere ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, mu kurubyarira inyungu no gutanga akazi ku bandi hirya no hino mu gihugu, kuri ubu akaba ari icyiciro cyayo cya 2 kuko cyatangijwe umwaka ushize w’2021.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Dec 15, 2022 - 06:41