Mu mashuri ya Leta nta muyobozi w'ishuri ufite uburenganzira bwo guha umwana ishuri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri NESA, kuri uyu wa Gatatu cyasobanuriye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abafite aho bahuriye n’uburezi mu turere no mu mirenge amabwiriza iki kigo gishingiraho gihitiramo abanyeshuri, imyanya n’ibigo by’amashuri bajya kwigaho aho yavuze ko bashingira ku ngingo zitandukanye zirimo kuba abayobozi b’ibigo by’amashuri basaba abanyeshuri binyuze mu ikoranabuhanga, gutangariza abanyeshuri ibigo boherejwemo n’ibindi.

kwamamaza

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri NESA kitegura gutangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2022/2023, iki kigo cyagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo by’amashuri hagamijwe kubasobanurira amabwiriza akurikizwa mu gushyira abanyeshuri mu myanya kuko byagaragaye ko abantu bagifiteho amakuru anyuranye ndetse amwe na mwe usanga atariyo.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo Dr. Bahati Bernard yasobanuye ko gushyira abanyeshuri mu myanya bigendera ku bayobozi b’ibigo by’amashuri basaba abanyeshuri binyuze mu ikoranabuhanga, kwakira no gusubiza ubujurire bw’abanyeshuri ndetse n’ibindi.

Yagize ati " hari ibintu 3 by'ingenzi duheraho iyo dushyira abana mu myanya, icyambere nuko abana batsinze, amanota bagize ariko n'abanyeshuri iyo bari kwiyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta bagira amahitamo bakora yaho baziga cyangwa icyo bashaka kwiga, ibyo byose nubwo tuba tubifite tugendera ku myanya ihari mu mashuri duhabwa n'abayobozi b'amashuri, byasabaga ko tubasobanurira iyo myanya baba baduhaye ni gute dushyiramo abanyeshuri".     

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri nyuma yo gusobanurirwa uko gushyira abanyeshuri mu myanya bigenda, bavuze ko bigiyemo byinshi ndetse ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe.

Umwe yagize ati "icyo nize ni ukumenya uburyo ki amanota abarwa ikindi namenye ni uburyo nshobora gufasha umwana wagize ikibazo mu gihe bamuhaye ishuri ahantu akumva atahishimiye".

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri Dr. Bahati Bernard yatanze kandi ubutumwa ku babyeyi ko nta bayobozi b’ibigo by’amashuri bafite ububasha bwo gutanga imyanya ku banyeshuri nkuko babitekerezaga.

Ati "ababyeyi babyumve, kujyana umwana runaka ugiye kumushakira ishuri ntabwo byemwe kuko umuyobozi w'ishuri nta burenganzira afite bwo guha umwana ishuri, abana tuvuga ni abana bajya kwiga mu mwaka wa Mbere w'amashuri yisumbuye no mu mwaka wa Kane mu mashuri ya Leta n'afashwa na Leta n'andi mashuri NESA yoherezamo abanyeshuri kubw'amasezerano".   

Umuyobozi w’ishuri ufashwe ashyira umunyeshuri mu mwanya atabiherewe uburenganzira ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe kandi igikorwa yakoze kigahagarikwa nkuko biri mu ngingo 128 y’itegeko nimero 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021 rigena imitunganyirize y’uburezi.

Inkuru ya Eric Kwizera Isango Star / Isango Star Kigali

 Sep 7, 2023 - 15:32