Kirehe : Isoko mpuzamipaka rya Rusumo Abatanzania batinya kurirema

Abacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo mu karere ka Kirehe bahangayikishijwe n'uko iri soko rititabirwa bitewe n'uko Abatanzania bakagombye kurizamo basoreshwa ku myaka baba bazanye ibyo bigatuma batinya kurirema.

kwamamaza

Aba bacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo mu karere ka Kirehe bishimira isoko rigezweho bubakiwe ariko bakavuga ko isoko ryabo,Abatanzania bataryitabira kubera ko iyo bazanye imyaka kuyicuruzamo bagera ku mupaka bagasabwa kuyisorera maze bikabaca intege zo kongera kugaruka kuricururizamo.

Ngo imyaka Abatanzania bazana mu Rwanda ntisoreshwe, ni ibitoki n’amateke ariko ibinyampeke ntibyemererwa guca ku mupaka bidasoze.

Aba bacuruzi barasaba inzego zibishinzwe kudohorera abatanzaniya bakajya bazana imyaka mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo ntibasoreshwe, kuko bizatuma isoko ryabo ribona abarirema dore ko bakiri bacye cyane bitewe n’Abatanzania batarizamo.

Antoine Kajangwe,Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, mu butumwa bugufi yabwiye Isango Star ko ibicuruzwa bitarengeje miliyoni ebyiri n’imisago z’amanyarwanda bikomoka mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, byakuriweho imisoro ya gasutamo,bityo ko hagiye gukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo abacuruzi ku mpande z’u Rwanda na Tanzania babyaze umusaruro iryo soko mpuzamipaka rya Rusumo.

Yagize ati “isoko mpuzamikapa rya Rusumo ryubatswe muri gahunda ya leta yo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Tanzania mu korohereza abacuruzi bato baturiye imipaka yombi, mu rwego rwa EAC hashyizweho uburyo bwo korohereza abo bacuruzi aho ibicuruzwa bikomoka mu bihugu bigize uyu muryango byakuriweho amahoro ya gasutamo, ku bicuruzwa bitarengeje ibihumbi bibiri by’amadorali, turakomeza gukora ubukangurambaga ku baturiye imipaka yombi kugirango bakoreshe ayo mahirwe bashyiriweho, turafatanya n’inzego ku mpande zombi kugirango ubu bukangurambaga bukorwe”. 

Aba bacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo bavuga kandi ko nyuma y’uko abatanzania bagiye bazana imyaka bagasoreshwa,bahise baca umuvuno wo kutazongera kuza mu isoko rya Rusumo ahubwo Abanyarwanda bakaba aribo bambuka bakajya kuyirangurayo.

Bitandukanye no mu Rwanda, ngo iyo Abanyarwanda bajyanye imyaka muri Tanzania kuyigurisha, ntabwo bo basoreshwa.Ibintu bavuga ko bikibangamiye ubuhahirane bw’abaturiye imipaka yombi.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kirehe

 Oct 25, 2022 - 13:23