Ruhango: Harifuzwa ko mu Mayaga hakubakwa inzu ibitsemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ubuyobozi bw’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite buravuga ko bugiye gukora ubuvugizi, mu byahoze ari komini ya Ntongwe hazwi nko mu Mayaga hakubakwa inzu ibitsemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kugirango atazibagirana.

kwamamaza

Mu Karere ka Ruhango by’ubwihariko mu cyahoze ari komini ya Ntongwe, ubu habaye mu Murenge wa Kinazi, ni hamwe mu duce two muri aka karere twakorewemo Jenoside y’akorewe Abatutsi mu buryo bw’indengakamere kuko ngo hari n’abagiye bicwa bakaribwa bimwe mu bice by’umubiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, agaragaza ko yaba ubuyobozi bw’akarere, ubwa Ibuka n’abarokokeye aha mu Mayaga, bafite icyifuzo cy’uko hashyirwa inzu ifite umwihariko wo ku bika ayo mateka ya Jenoside yakozwe iyobowe na Burugumesitiri Kagabo Charles.

Yagize ati "nka karere ka Ruhango turabasaba kuzakomeza gushyigikira karere kacu mu kubona ingengo y'imari ihagije yo kubaka inzu y'amateka hano, twabaze ibikenewe dusanga ari ingengo y'imari itari ntoya ariko nanone yanaboneka dukurikije akamaro kayo, hashize igihe tubyifuza, turateganya ko ingengo y'imari n'iboneka twatangira kugira igice dukora". 

Kuri ibi byifuzo byabo, umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Hon. Depite Mukabalisa Donatille, yizeza Abanyaruhango n’umuryango w’abarokokeye mu Mayaga ko ibyifuzo byabo banabibonye mu ngendo Abadepite bakora, bityo bazabakorera ubuvugizi.

Yagize ati "ni ikibazo n'ubundi dutekerezaho kuko Abadepite mu ngendo bakora hirya no hino mu gihugu, icyo kibazo bari bakigejeje ku nteko rusange, tuzakomeza kuganira n'inzego bireba kugirango turebe uburyo cyazabonerwa igisubizo bishingiye ku mikoro y'igihugu cyacu". 

Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko byibura hakenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe, ngo iyi nzu izabikwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace k’Amayaga yubakwe.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Ruhango

 May 2, 2023 - 09:49