Huye: Indwara zitandukanye bamwe baracyazifata nk'iz'abarya amafiriti na mayonezi gusa

Mu karere ka Huye bamwe mu baturage baravuga ko bataramenya neza imiterere y'indwara zitandura, kuko ngo bumva ko ari iz'abifashije bashobora kubona amafunguro ya ruzungu yiganjemo ibinyamavuta, bagasaba ko hakongerwa ubukangurambaga.

kwamamaza

Muri aka karere ka Huye iyo uganiriye n'abaturage ku bijyanye n'indwara zitandura, bazigaragazaho amakuru atandukanye, yose ahuriye ku kita rusange cyo kutamenya imiterere yazo. Bamwe ngo ni iz'abifashije, abandi ngo abazirwaye batatiye igihango cyo kurya amafunguro gakondo.

Abaganga bavuga ko ari gake ngo babona abaza kwisuzumisha izi ndwara zitandura ku bushake nkuko bivugwa na Mpongera Sylvie, umuyobozi mukuru wa Sangwa Polyclinic avuga ko bamaze kubona ko abaturage nta makuru ahagije bafite kuri izi ndwara, biyemeje gutanga umusanzu wabo bazisuzuma abaturage nta kiguzi batanze dore ko ngo zitari ni iz'abifashije gusa.

Ati "umusanzu wacu rero ni ukuza gufasha abandi, izi ndwara nta muntu utazirwara ni iz'abantu bose kandi akenshi urebye usanga ari indwara zigendanye n'imyitwarire wenda kuba badakora siporo, kuvuga ngo ni iz'abakire ntaho bihuriye". 

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko abaturage bakwiye guhindura imyumvire,agashima abikorera bari gufasha abaturage kurushaho gusobanukirwa n'izi ndwara zitandura, bazibapima uzisanganywe agakurikiranwa kandi agahabwa ubujyanama.

Ati "ni uguhindura imyumvire, iyo babapimye izi ndwara zitandura bamenya uko bahagaze, bakamenya uko bakomeza kubungabunga ubuzima bwabo no kwirinda, ni umusanzu ukomeye batanze mu gukomeza kubungabunga ubuzima bw'abatuye muri aka karere ariko no kugirango bamenye ubuzima bwabo uko buhagaze bityo bakomeze no gutanga umusaruro aho bakorera ndetse no mu bikorwa byabo bya buri munsi bibabeshejeho".   

Abagize amahirwe yo gusuzumwa izi ndwara zitandura nta kiguzi batanze, bifuza ko byanakomereza kuri bagenzi babo bo mu bindi bice by'akarere kuko bashoboye kumenya uko bahagaze.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Nov 7, 2023 - 14:57