Ubukungu bw'u Rwanda mu gihembwe cya 3 bwarazamutse

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ifatanyije n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, bagaragaje uko muri rusange ubukungu bw’igihugu bugenda buzahuka n’ubwo hakiri ibibazo bibubangamiye birimo ihindagurika ry’ibihe ryakomeje kubangamira icyiciro cy’ubuhinzi.

kwamamaza

Ibi biragarukwaho na Murangwa Yusuf, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda. Hari mu gikorwa cyo gutangaza uko byari byifashe ku musaruro mbumbe w’igihembwe cya 3 cy’umwaka wa 2022.

Yagize ati "muri rusange umusaruro mbumbe wariyongereye, umusaruro ukomoka ku buhinzi n'inganda ntabwo wagenze neza, umusaruro w'ibihingwa ngandura rugo wo wagabanutseho 1% bitewe n'imihindagurikire y'ikirere itarabaye myiza mu gihe umusaruro w'inganda wagabanutseho 1% bitewe ahanini n'igabanuka rya 17% ry'ibikorwa by'ubwubatsi".

Yakomeje agira ati "ukwiyongera k'umusaruro mbumbe kwatewe ahanini n'umusaruro mwiza wavuye muri serivise aho umusaruro wa serivise z'ama hoteli na Resitora wiyongereyeho 90%, serivise z'ikoranabuhanga zo ziyongereyeho 34%, iz'uburezi ziyongereyeho 26%, ubwikorezi no gutwara abantu naho bwiyongereyeho 26%, ubucuruzi bwo bwiyongereyeho 20% naho serivise z'imari ziyongereyeho 8%, umusaruro wa serivise z'ubwikorezi no gutwara abantu wariyongereye bitewe ahanini na serivise z'ubwikorezi bwo mu kirere aho bwiyongereyeho 81% mu gihe ubwikorezi bwo ku butaka bwiyongereyeho 17%".    

Mu gihembwe cya 3 cya 2022, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa 7 kugeza mu kwezi kwa 9, ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko muri rusange umusaruro mbumbe wiyongereho 10% ugera kuri miliyari 3.583 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu gihembwe cya 2 wari wiyongereyeho 7.5% na 7.9% mu gihembwe cya mbere.

Iri zamuka ry’igihembwe cya gatatu, ryagizwemo uruhare n’izamuka ry’umusaruro mbumbe uturuka kuri serivise wazamutseho 17%, ubuhinzi bwazamutseho 1% mu gihe mu rwego rw'inganda, umusaruro mbumbe wagabanutseho 1%.

 Dec 20, 2022 - 07:18