Huye: Akarere n'umukoresha w'abatunganya imyanda birengagije umushahara muke wabo

Mu Karere ka Huye bamwe mu bakora ahatunganyirizwa imyanda ikurwa hirya no hino mu mujyi wa Huye barasaba ko amafaranga bahabwa ku munsi yakongerwa akava ku 1,000 akagera nibura ku 2,000 kuko atakijyanye n’ibiciro biri ku isoko.

kwamamaza

Aya mafaranga 1000 Frw, bavuga ko bahembwa ku munsi, ngo iyo bayagejeje ku isoko, ibiciro bahasanga bisa n’ibibakubise inkuba, bitewe n’uko ayo bafite ababana iyanga ariko bagasongwa birushijeho n’uko n’iyo babibwiye umukoresha asa n’ubirengeje ingohe.

Umwe yagize ati "ukuntu duhembwa ni make, baduhemba 1000 ku munsi, guhera mu gitondo kugeza nimugoroba saa kumi nimwe ni make cyane, icyifuzo twari dufite nuko batwongerera umushahara, kwizigama biba bigoye, icyifuzo nuko yaba nka 2000 ku munsi".

Undi yagize ati "turasaba ko batwongerera umushahara natwe tukajya tubona uko twabasha gutunga imiryango yacu".       

Mu buyobozi bwa kompanyi ikoresha aba bakozi, inshuro zose bashatswe ngo bagire icyo bavuga ku kifuzo cy’aba bakozi babo, nti bitabye telephone ndetse n’ubutumwa bugufi bandikiwe nti babusubije.

Meya Ange Sebutege wabajijwe niba hari ubuvugizi bakorera aba bakozi bari mu baturage bayoboye, yagaragaje ko ubuyobozi busa n’ubutiteguye kugira icyo bubafasha.

Yagize ati "umukozi n'umukoresha nibo bumvikana ku kiguzi cy'akazi bamukorera nta wundi muntu ujyamo hagati mu kubumvikanisha, ntabwo kugena umushahara  w'umukozi akoresha bigenwa n'akarere cyangwa se undi muntu wo hagati". 

Amakuru ava mu karere ka Huye yandi agaragaza ko kuba bahembwa make, ngo bashobora kuba bareba kuyo basigarana gusa kuko ngo usibye iki gihumbi hari andi umukoresha abishyurira mituweli andi akayabatangira muri Ejo Heza.

Ariko aha nabwo bikaba bigaragara ko batabigiramo uruhare mu kuyatanga ku bushake kuko batayatanga mu rugo rukinga babibiri nkuko babigaragaza.

Ubusanzwe akazi kabo ka buri munsi banafitiye amasezerano y’akazi nkuko babivuga, ni kuvangura imyanda ibora n’itabora iba yavanywe hirya no hino mu mujyi wa Huye ikajyanwa aho bayitunganyiriza i Sovu igakorwamo ifumbire y’imborera ifungwa mu mifuka, itabora yo igakorwamo amapave n’indindi bikoresho birimo ibikoreshwa mu nganda zenga ibinyobwa.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

 Jan 23, 2023 - 07:21