Hakenewe imishinga rusange y'ikitegererezo ibyara inyungu muri buri mudugudu

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu mujyi wa Kigali, batangarije Isango Star ko gahunda yo guteza imbere guhanga imirimo hashyirwaho nibura umushinga umwe w’icyitegererezo ubyara inyungu muri buri mudugudu kugeza ubu itarashyirwa mu bikorwa nkuko biri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi nyamara ngo ubaye uhari byafasha cyane abaturage kuwigiraho bakiteza imbere.

kwamamaza

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 mu ngingo yayo ya 7 mu rwego rw’ubukungu harimo ko intego ari ukurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere w’igihugu cyacu.

Bumwe mu buryo bwo kugirango iyi ntego igerweho harimo kuzahanga imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri 1.500.000, ndetse muri buri mudugudu, hagashyirwaho gahunda yo guteza imbere guhanga imirimo hashyirwaho nibura umushinga umwe w’icyitegererezo ubyara inyungu, ariko kugeza ubu bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu mujyi wa Kigali bakaba bemeza ko uyu mushinga utarashyirwa mu bikorwa.

Umwe ati "nta mushinga rusange ku rwego rw'umudugudu uhari ubyara inyungu ku muturage, birashoboka ko ukiri gutegurwa ariko nta n'umwe uratangira".    

Kuba uyu mushinga waramaze kwemezwa na Guverinoma y’u Rwanda bamwe mu baturage bavuga ko wazabafasha kwiteza imbere bityo ko wakihutishwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego zibanze LODA kikavuga ko iyi gahunda izafasha abaturage kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu mudugudu ndetse ngo hari imishinga 409 yamaze gukusanywa mu gihugu nkuko Pascal Ngendahimana umuyobozi w’ishami rishinzwe gufasha abaturage kwikura mu bukene mu kigo LODA abivuga.

Ati "gahunda y'imishinga ku midugudu iyo ntambwe yatewe yagezweho yo kuvuga ngo umushinga wizwe uburyo uzakora, hashyirweho n'amabwiriza agenga uburyo uwo mushinga ugomba gukora, hakusanyijwe 409 hanyuma uyu mwaka w'ingengo y'imari nawo hateganyijwe ko hari imishinga igera kuri 416, tukabasha kugira ishusho yo kumenya ngo imishinga ihari yashyirwa mu rugero rwo kuba twagira umushinga mwiza w'ikitegererezo ku mudugudu icyo cyarakozwe, icya kabiri n'uko muri iyo mishinga yatoranyijwe harebwemo imishinga yaba myiza kurenza iyindi kuburyo yatangira kwinjizwa mu rugendo rwo kugirango ishyigikirwe ihinduke imishinga y'ikitegererezo, bikazafashe abaturage kuyibyaza umusaruro".        

U Rwanda rugizwe n’imidugudu ibihumbi 14 837 bivugwa ko mu mwaka wa 2024 muri buri mudugudu hazaba harimo umushinga w’ikitegererezo ubyara inyungu.

Inkuru ya Eric Kwizera /  Isango Star Kigali

 Oct 25, 2023 - 15:18