Hafashwe ingamba ku kibazo cy'abana bapfa bari munsi y'imyaka 5

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kiragaragaza ko nubwo umubare w’abana bapfa bavuka wagabanutse ariko hakiri imbaraga zikwiye kongerwamo kugirango ubuvuzi bw’abana n’ababyeyi bwitabweho bityo ko bizarinda impfu z’abana cyane cyane abari munsi y’imyaka 5.

kwamamaza

Mu bushakashatsi buba buri myaka 5 buzwi nka DHS bwita ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage bwagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2020 imfu z’abana bapfa bakiri bato bari munsi y’imyaka 5 zagabanutse ziva ku bana 50 bapfaga mu bana 1000 bavutse bagera ku bana 45.

Ibi byatumye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda gikora ubundi bushakashatsi bwihariye bwanamuritswe ku munsi w'ejo ku mpamvu zuko uwo mubare utagabanutse ku rwego rukenewemo.

Sibomana Hassan umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri (RBC) yagize ati "iyi 45% ntabwo twavuga ko twageze aho dushaka kujya kubera ko n'ubundi hari byinshi tuba twifuza ko twagombye kuba dukora".

Yakomeje agira ati "iyo turebye imfu z'abana bari munsi y'imyaka 5 twabonyemo ibyiciro 3 , hari imfu tureba z'abana bakivuka batararenza ukwezi kumwe twifuza ko zigabanuka cyane, hari imfu z'abana bari munsi y'umwaka umwe nyuma tuza kureba imfu z'abana bari munsi y'imyaka 5, icyo twarimo dukora kwari ukwisuzuma kugirango turebe icyo twakoze neza ni ikihe, naho twagize intege nkeya kugirango turebe ko twarushaho kugabanya ku buryo bufatika izo mfu z'abana".     

Abakora mu nzego z’ubuzima cyane kwa muganga bagaruka ku ruhare yaba urw’ababyeyi n’abaganga mu gukemura iki kibazo.

Dr. Muhire Philbert umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri na Mukangoga Edith Umuforomokazi mu karere ka Nyarugenge nibyo bagarukaho.

Dr. Muhire Philbert yagize ati "ibijyanye n'imfu z'abana bakiri bato bitangira kare mu kubyirinda, bihera ku babyeyi mu gupimisha inda no kubona serivise bahererwa muri iyo gahunda yo gupimisha inda, urundi ruhare ni amavuriro ku nzego zose no ku rwego rw'abajyanama b'ubuzima".   

Mukangoga Edith yagize ati "ikintu nabona  cyashyirwamo ingufu ni ugukomeza guhugura kuko kwigisha ni uguhozaho tukigisha abakora mu nzego z'ubuvuzi, tukigisha abaturage baza batugana, hakaba hakongerwa umubare w'abaganga bita kuri abo bana".   

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biza imbere muri Afurika mu kwita ku buvuzi no kurwanya imfu z’abana bapfa bakiri bato aho nko guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri  2020, mu myaka 20 rwagabanyije izo mfu ku kigero kirenga 80% kiva ku bana 196 bagera kuri 45 bitaba imana mu 1000 baba bavutse ari bazima gusa ngo ni urugendo rugikomeje.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 21, 2023 - 08:25