Rwamagana: Ahagongewe bane barasaba ko hashyirwa dodani

Abatuye ku muhanda Kigali - Rwamagana mu gice cy'inganda mu karere ka Rwamagana batewe impungenge n'impanuka zikunze kuhabera, aho bavuga ko mu kwezi kumwe zahitanye abantu bane, bityo bagasaba ko hashyirwa ikizikumira.

kwamamaza

N’abatuye hafi y’umuhanda Kigali - Rwamagana ku gice kiva kwa Hirari kugera ku gasoko k’ahazwi nko kwa Manuel, bavuga aho hantu hakunze kubera impanuka zigahitana abantu. Aba bemeza ko bamaze kubona n’amaso yabo abantu bane bagongwa n’imodoka bagahita bitaba Imana, ibintu bavuga ko bibateye impungenge kuko ariho abana babo bakunze kunyura bagana ndetse banava ku mashuri.

Kuri bo bagasaba ko hagira igikorwa kugira ngo impanuka zihabera zicike burundu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun nawe yemera ko ikibazo cy’impanuka mu muhanda wa Kaburimbo Kigali - Rwamagana hagati ya Kimbazi kugera kwa Karangara gihari, bityo ngo barimo gukorana n’inzego bireba nka RDA, kugira ngo bashake icyakorwa izo mpanuka zibe zacika. Gusa aboneraho gusaba abatwara ibinyabizi gukurikiza ibyapa kuko biri mu bigabanya impanuka.

Umuhanda Kigali - Rwamagana ariko igice cyo kuva ahazwi nko kwa Hirari kugera ku gasoko ko kwa Manuel, impanuka zihabera ziterwa n’ibinyabiziga bituruka Kimbazi biri kugendera ku muvuduko wa 80 ku isaha nk’uko icyapa kibitegeka.

Aho hantu kandi ni mu gice cy’inganda za Rwamagana ku buryo haba hari urujya n’uruza rw’abazikoramo ndetse n’abahatuye. Ni ku bw’iyo mpamvu, abaturage basaba ko byibura hashyirwa Abapolisi cyangwa kamera kuko impanuka zaho zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Nov 13, 2023 - 15:01