Musanze: Abaturage bo mu murenge wa Gataraga bavuga ko bavoma amazi y'ibirohwa kandi bafite amavomo

Abaturage bo mu murenge wa Gataraga barinubira kuba bakoresha amazi y'ibiziba amanuka ava mu birunga nyamara amavomo bahawe afunzwe.

kwamamaza

Aba baturage bo mu Kagari ka Mudakama mu murenge wa Gataraga w'akarere ka Musanze bavuga ko bari bishimiye ko bahawe amavomo meza yo kuvomaho amazi meza ariko ngo ubu ntibibabuza kujya kudaha amazi mabi amanuka mu mwuzi uva mu birunga kubera aya baba bayafunze.

Banavuga ko bahangayikishijwe nuko hari abarwara indwara ziterwa n'umwanda, bagasaba inzego bireba ko zabagoboka aya mazi agafungurwa bakajya bayabona bose.

Icyakora umuyobozi w'uyu murenge wa Gataraga Micomyiza Herman avuga ko bagiye gusuzuma iki kibazo byagaragara ko abafite mu nshingano gucunga aya mavomo badashoboye gutanga serivise nziza inoze bakayegurira ababishoboye.

Yagize ati "abaturage iyo babonye yuko ibyo bamwifuzagaho atari kubikora neza baba bafite uburenganzira ndetse n'inshingano byo kumukuraho bakaba bashyiraho undi uborohereza, niba rero haragaragaye ababa kuri iryo vomo barangiza bakavuga bati turaboneka igihe dushakiye abaturage bakabura amazi abongabo bazegezwayo cyane ko haba hari abandi baturage bafite ubushake bwo gucunga ayo mavomo, nicyo tuzakora".        

Aba baturage bo mu kagari ka Mudakama bavoma amazi y'imyuzi kandi bafite amavomo hafi  aho, banavuga ko usibye no kuba aribo bakoresha aya mazi yanduye, n'abashigisha ibigage muri santere z'ubucuruzi zo muri aka kagari abenshi ariyo bakoresha uko yakavomwe, ngo uretse abavumbuye igitekerezo cyo kubanza kuyacanira cyane akabira, ibi binateye impungenge abagenda aha ko nabo byazabagiraho ingaruka ziterwa n'umwanda wazakomoka kuri aya mazi mabi akoreshwa mu gihe ari nta gikozwe.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Musanze

 Mar 2, 2023 - 07:10