Ruhango: Gusazura kawa byabafashije kongera umusaruro wayo

Mu Karere ka Ruhango, nyuma y'aho abahinzi ba kawa NAEB ibafashirije gusazura kawa, batangiye kubona umusaruro uruta uwo mbere babonaga banarushako kuyikunda no kuyikorera bagamije kongera umusaruro wayo mu bwiza no mu bwinshi.

kwamamaza

Iyo ugeze muri aka Karere ka Ruhango, usibye igihingwa cy'imyumbati gisanzwe kihera uhasanga, ubona ko n'abaturage bandi bahisemo gushyira imbaraga mu buhinzi bwa Kawa, aho mu bihe bitandukanye bagiye bafata ingemwe mu mapepiniyeri barazitera. Aba bahinzi ba kawa, baje no kongererwa ubumenyi mu kuyikorera no kuyisazura, ngo birushaho kubongerera umusaruro.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko kuba umusaruro wariyongereye, ari amata yabyaye amavuta, dore ko byari no mu muhigo w'Akarere.

Kugeza ubu, mu Karere ka Ruhango habarurwa ibiti bya kawa bisaga miliyoni 6, amakoperative 4 ahinga kawa, n'inganda 10 ziyitunganya. Imibare ijyanye n'umusaruro, igaragaza wikubye kabiri ugereranyije n'uwari wabonetse mu mwaka ushize, aho ngo kugeza muri uku kwezi kwa 5, umaze kwinjiza amafaranga y'u Rwanda, asaga miliya 2.5Frw, avuye kuri miliyari 1 na miliyoni 400Frw, yinjiye mu mwaka ushize.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Ruhango

 May 25, 2025 - 11:56