Ikibazo cy'ubuto bwa gare ya Nyabugogo ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bugifitiye igisubizo

Abagana n’abakorera muri Gare ya Nyabugogo baravuga ko ubuto bwayo butajyanye n’umubare w’abayikoresha bigatera ubucucike bushobora kuvamo n’ubujura, bityo ngo babona ikwiye kuvugururwa no kwagurwa.

kwamamaza

Gare ya Nyabugogo ni imwe mu zikoreshwa cyane mu gihugu kuko ni igicumbi cy’imodoka zijya n’iziva mu ntara zose, izikora ingendo mpuzamahanga n’izikora ingendo mu mujyi wa Kigali, ari nacyo gituma igira urujya n’uruza rw’abantu benshi aho byibuze mu mibare bigaragazwa ko ku munsi iyi gare inyuramo abantu bagera ku bihumbi 60.

Kugeza ubu hari abaturage bagaragaza ko igenda iba nto cyane bigatera ubucucike, bityo ngo ikeneye kuvugururwa no kwagurwa.

Umwe yagize ati "kuvugurura iyi gare birakenewe cyane, abantu baraza gutega bagategereza imodoka igihe, ibaye ngari abantu bakaza babona serivise ku buryo bworoshye byaba ari byiza".   

Undi yagize ati "gare ni ntoya nibayagura bizaba ari byiza kuko abantu bafite imikorere bazajya babona ukuntu bazana amamodoka yabo".

Undi ati "ubujura burahari, iyo abantu bacucitse benshi bagenda bakorana mu mifuka baranatuburana, iyi gare nibayagura hazazamo n'imodoka nyinshi abagenzi bajye babona uko batambuka".  

Iki kibazo kigaragarira buri wese, Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aravuga ko gifitiwe igisubizo.

Yagize ati "hari umushinga dufatanyamo na Banki y'isi ugomba gutangira muri uyu mwaka wo kuzakora gare ya Nyabugogo nka gare mpuzamahanga kuko ishyikiramo imodoka zitandukanye atari izo mu mujyi gusa kuko hari n'iziva cyangwa zijya mu bihugu twegeranye". 

Mu mpera za 2017, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo. Icyo gihe gahunda yari ihari ni uko uwo mushinga wagombaga gutangira muri 2018, ndetse wagombaga kuba wararangiye ariko magingo aya kuba nta kirakorwa nyamara urujya n’uruza rw’abayinyuramo rukomeza kwiyongera, nibyo bisaba inzego zirimo Minisiteri y’ibikorwaremezo kwihutisha uyu mushinga, kugira ngo akajagari gacike muri iyi gare ya Nyabugogo.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 11, 2023 - 08:30