Gisagara: Abahinzi b'urutoki barishimira inganda zibatunganyiriza umusaruro

Mu gihe u Rwanda ruri kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 yo kwibohora, mu Karere ka Gisagara ubuyobozi n’abaturage baravuga ko banibohohoye mu rwego rw’inganda cyane cyane izibatunganyiriza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’urutoki.

kwamamaza

Sekamana Jean Bosco ni umwe mu bahinzi b’urutoki, utuye mu Murenge wa Kibirizi, aha muri Gisagara. Kimwe na bagenzi be bavuga ko bishimira urwego iterambere ry’inganda rigezeho mu karere kabo, nyuma yaho begerejwe uruganda rwongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku rutoki rukabikoramo inzoga n’imitobe ngo rukabakiza igihombo cy’umusaruro wapfaga ubusa.

Sekamana Jean Bosco yagize ati "twongereye ubutaka duhinga urutoki rugezweho kuko twegerejwe uruganda, mbere ntabwo byari sawa cyane, umusaruro wadupfiraga ubusa, ubu ni byiza cyane".  

Undi yagize ati "ibitoki byaboreraga mu murima none aho urwo ruganda rwaziye ubu dusigaye tubishorayo ugasanga ibintu bimeze neza bakaduha amafaranga tukumva natwe turishimye tukiteza imbere".  

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza Jean Paul we ashima ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku miyoborere myiza bwashyize imbere, kuko ariyo yabagejeje ku nganda 6 zitunganya ibikomoka ku rutoki, zirimo n’urwa Gisagara Agri Business ltd (GABI).

Yagize ati "dufite inganda zigera muri 6 zitunganya umusaruro w'ibitoki, Gisagara hera ibitoki byinshi, hari abatunganyamo inzoga, hari abatunganyamo umutobe, hari igihe abantu baburaga naho bashora ibitoki byabo ugasanga muri buri rugo hari umuvure bakenga bakanywa gusa, uruganda rwatanze igiciro ku musaruro, zifite umumaro munini tunahuza n'iyi myaka 29 yo Kwibohora nk'abanyarwanda twishakira ibisubizo". 

Mu myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye, abaturage baha muri Gisagara banishimira ko izi nganda zitunganya ibikomoka ku rutoki, zaje zitavangura ibyo zakira kuko n’ibyo bahariraga imineke nk’uru rwa GABI rubibagurira ku giciro cyiza, bagatera imbere.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Jul 4, 2023 - 09:15