Ni iki kiri gukorwa mu gusubiza abacuruzi amafaranga y'umusoro ku nyongeragaciro?

Impuguke mu bukungu zivuga ko hagakwiye kubaho uburyo bw’imikoranire hagati y’abacuruzi n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) bwakoroshya isubizwa ry’umusoro ku nyongeragaciro, ibi ni nyuma yuko abacuruzi bagaragarije RRA ko aya mafaranga bakunze gutinda kuyasubizwa.

kwamamaza

Mu gihe umusoro ku nyongeragaciro wishyurwa n’umuguzi wanyuma, itegeko ubusanzwe rigateganya ko abacuruzi baba bagomba gusubizwa amafaranga bishyuye nk’umusoro ku nyongeragaciro mu gihe kitarenze amezi atatu, uhereye igihe bayamenyekanishirijeho. Ibi ariko abacuruzi bavuga ko aya mafaranga bakunze gutinda kuyahabwa.

Jean-Louis Kaliningondo, Komiseri mukuru wungirije wa RRA aravuga ku mpinduka nshya ku musoro nyongeragaciro nicyo zitezweho.

Yagize ati "guhera ku itariki ya 17 z'uku kwezi twabonye urwandiko rutwemerera gufatira 15% kuri TVA yose twakira mu misoro, ibyo bikaba bivuye kuri 12% bizamutse kuri 15%, tukaba dutekereza yuko uko kwiyongera kw'amafaranga tuzajya dufatira TVA atagiye mu isanduku ya leta aruko agomba gusubizwa abasora, bizadufasha cyane kugabanya kuri kiriya kibazo". 

Akomeza avuga ko umwenda barimo abacuruzi bagiye gutangira kuwishyura mu minsi ya vuba, Minisiteri y’imari n’igenamigambi imaze gushyira amafaranga akwiriye mu isanduku ya RRA.

Yakomeje agira ati "ikirarane cyari kirimo cyo kwishyura TVA dufite icyizere cy'uko mu gihe cya vuba Minisiteri y'imari n'igenamigambi izashyira muri bije yacu amafaranga akwiriye, amafaranga azagenda asubwizwa gahoro gahoro ku bacuruzi bakwiriye kubona iyo TVA  kandi bamaze gukorerwa igenzurwa nkuko bisabwa n'amategeko".  

Teddy Kaberuka impuguke mu bukungu, asanga hagakwiye kubaho ubufatanye ku mpande zombi ku gukemura burundu iki kibazo.

Yagize ati "kera nibwo byagoranaga kuko byasabaga kwishyura ukajya gutegereza ariko uyu munsi ikintu cyose ukoze kirandikwa bivuze ko bitagakwiye kugorana mu gutegereza ko leta igusubiza ayo ikugomba [......]

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA ,kigiye gutanga asaga miliyari 31.8 z'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo iki kigo cyishyure umwenda wa miliyari 35 z'amafaranga y'u Rwanda kibereyemo abacuruzi akomoka ku musoro ku nyongeragaciro TVA ufatirwa ku kiranguzo cyabo.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Jan 25, 2023 - 07:47