Nyaruguru - Munini : Barishimira umudugudu w'ikitegererezo batujwemo

Mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, abaturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo batujwemo nyuma yo gukurwa mu manegeka bagatuzwa mu magorofa, arimo ibikoresho byose byo mu nzu, Televiziyo, na Telefoni za Smartphone.

kwamamaza

Uyu Mudugudu w’ikitegererezo watujwemo abari badafite aho kuba n’abari batuye mu manegeka, w’aha ku Munini ugizwe n’amagorofa, ukagira imihanda ya kaburimbo iwukikije. Mo imbere, inzu imwe ifite ibyumba 3, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero bwa kizungu, ikagira n’igikoni kirimo na Gaz batekaho. Abazitujwemo buri muryango ufite Televiziyo ureba, na Telefoni igezweho ya Smart phone.

Muri uyu mudugudu, abawutujwemo bafite irerero rigezweho ryigamo abana babo,rifite ibitabo rikanagira televiziyo zibafasha kwiga bumva banareba amashusho. Bakaryamishwa, bakanagaburirwa.

Ababyeyi babo, iyo babihuje n’imibereho bafite ubu, basanga babikesha imiyoborere myiza.

Ngo gufata neza izi nyubako, ni byo bibari ku mutima kuko bazibonye bazikeneye.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Munini, ufite agakiriro, aho gucururiza, ubusitani, uturima tw’igikoni, amazi meza, amashanyarazi, n’imihanda byose byuzuye bitwaye asaga Miliyari 15 na miliyoni 700 z'amafaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Nyaruguru

 Sep 12, 2022 - 08:41