Nyabihu - Rugera: Mu mitangire ya serivise haravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina

Hari abaturage bo murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu bavuga ko bakwa ruswa ishingiye kugitsina kugirango bahabwe serivise za Leta.

kwamamaza

Mu mbaga y'abiganjemo abagore, abagabo bavuga ko basenyewe n'umuyobozi bashyira mu majwi, umwe ku wundi basobanura uko byagendaga byose bigahurira ku muyobozi w'umudugudu wa Bweru wo mu kagari ka Gakoro umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu.

Umwe ati "yantereye umugore inda, kuva yamubyarira umwana ahora amutoteza nanjye antoteza, nta mahoro nagira, aba atoteza umugore wanjye ngo umwana we ntabwo amufashe neza".  

Undi ati "mudugudu yarambwiye ngo turyamane ndabyanga, bamaze kuntora mu bagomba guhabwa girinka aranga".

Aba baturage bose bahuriza ku kuba barasabwe kuryamana kugirango bahabwe serivise abagomba nkuko babivuga, ngo sibyo gusa kuko no kumugezaho ibibazo byihutirwa gukemurwa, nabyo ni ukubanza kubasaba kuryamana.

Urugero rwa hafi nurw'umubyeyi wasambanyirijwe umwana afashwe ku ngufu, bajya kumuregera ngo akabasaba kubanza kuryamana, ibyakereje gushakira umwana ubutabera kugeza nubwo uwabikoze atorotse. Ubu umwana akaba ari guhangana n'ingaruka dore ko yatewe inda ikaba igeze mu mezi 6.

Uyu muyobozi w'uyu mudugudu uhurizwaho ibi, avuga ko ibyo aba baturage ayoboye bamuvugaho ari ukumubeshyera.

Agira ati "barambeshyera, bariya bantu ni abatekamutwe".

Icyakora umuyobozi w'akarere ka Nyabihu Mme Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bagiye kwihutira gukurikirana iki kibazo.

Ati "amakuru iyo yamenyekanye arakoreshwa, guhishira icyaha ni kimwe no kugikora, ibyo ndabikurikirana".  

Ngo mubihe bitandukanye aba baturage bajyaga bagaragariza iki kibazo ubuyobozi bubegereye ariko uwo muyobozi ubikora nawe akabyinjiriramo bigafatwa nko gushira isoni abandi bakihagararaho bagaceceka.

Uyu munsi ngo mugihe imwe mu miryango yo muri uyu mudugudu iri guhangana n'ingaruka zabyo ngo nawe hari aho ari kugenda abyigamba.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Nyabihu

 Nov 15, 2023 - 20:59