RUHANGO: Basigaye bafata Kawa nk’inka!

RUHANGO: Basigaye bafata Kawa nk’inka!

Abaturage bo mur’aka karere baravuga ko igihingwa cy’ikawa basigaye bagifata nk’inka bitewe n’amafaranga ibinjiriza. Bavuga ubu basigaye binjiza asaga miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka. Nimugihe abaturage bagirwa inama yo kongera ubuso bateyeho ikawa no kuyisazura ndetse bagatera ijyanye n’igihe.

kwamamaza

Umurenge wa Ntongwe ni umwe mu ibarizwa mu gice cy’Amayaga, aho abaturage bazwiho guhinga cyane imyumbati. Gusa uko imyaka yagiye yicuma, abahatuye bavuga ko bahinze n’ikawa ndetse igenda ibateza imbere ku buryo n’utarayihinga, abifite mu ntego.

Umuturage umwe ati: “nutarazihinze ubu ararira kuko abona ikintu dukuramo nuko akavuga ati ‘ubu nanjye ngiye guhinga’! nabaye umupfakazi ariko ubu mfite ikintunga kuko aho ikawa ingejeje, wa musaruro ugira icyo umarira mu rugo rwanjye n’abana banjye, n’abuzukuru banjye. Icyo kwambara ndakibona, aho kuryama ndahafite, icyo kwiyorosa ndagifite….”

Undi ati: “ikawa nayo ihagaze mu mwanya w’inka! Igihe usaruye ikawa ni nkaho wa mworozi yagurishije ikimasa nuko ikawa igakemura bya bibazo byawe warufite mu rugo. Umwana yajya ku ishuli nongeranya nayo nejeje mu twumbati nuko nkamurihira.”

“natangiye gusarura ikawa muri (19)86, ubwo rero nubatsemo inzu ebyiri, nirwo rugo ndimo. Njyewe nahise numva ngomba kuzakora igikorwa cyo kongera ikawa kuko namaze kubona ko ari ingirakamaro kuko n’igiciro cyayo kiri kwiyongera. Nzayikorera neza kugira ngo izanteze imbere.”

URUJENI Sandrine; Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, avuga ko ibyiza bya kawa bitari umwihariko wa bamwe, ahubwo abaturage bose bakwiye gushishikarira kuyihinga kandi bakayitaho kuko hari ubwoko bwayo busigaye bunera vuba.

Ati: “ubu dufite ubwoko bwa kawa bwerera guhera ku myaka ibiri, itatu iba yatangiye guheka. Iyo wayikoze neza kandi twemera ko ugitangira ushobora no gushyiramo indi myaka migufi nk’ibishyimbo, soya, urusenda n’ibindi yagufasha. Rero turabasaba ngo bazemo rwose kuko niho hari amafaranga.”

Imibire itangwa na NAEB, igaragaza ko ikawa mu Rwanda ihinze kuri hegitari 42,229. Mu rwego rwo kongera umusaruro wayo, ubu uri ku 2kg ku giti kimwe maze ukagera nibura ku biro 4kg ku giti kimwe, abahinzi bo muri Huye, Ruhango, Karongi, na Nyamasheke bari gufashwa gusazura kawa imaze imyaka 30 itewe.

Ibi byitezweho kongera umusaro wayo n’amafaranga yinjiriza u Rwanda, aho ageze kuri miliyoni 452 z’amadorali ya Amarika. Nimugihe ibi bikorwa byo gusazura kawa bizakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Ruhango.

kwamamaza

RUHANGO: Basigaye bafata Kawa nk’inka!

RUHANGO: Basigaye bafata Kawa nk’inka!

 Aug 23, 2024 - 16:41