Ikibazo cy’imiturire icucitse gikomeje kuba inzitizi muri gahunda yo kugeza amazi meza kubaturage

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura WASAC kivuga ko ikibazo cy’imiturire icucitse gikomeje kubabera inzitizi muri gahunda yo kugeza amazi meza kubaturage. ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo bari bitabye Komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu n’imari.

kwamamaza

Bimwe mu bibazo byabazwaga umuyobozi wa WASAC n'itsinda bakorana ubwo bari imbere ya komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu n'imari, aho abagize Sena babazaga niba igihe WASAC yatangiriye kugeza magingo aya, ubushobozi butaraboneka bwo gukemura iki kibazo.

Umwe yagize ati "twumvise ibibazo abayobozi ba WASAC batubwiye tukareba n'intego dufite muri NST1 2024, murebye bino bibazo mukareba aho turi, mukareba aho tugana aho ntitwipashije muremure kandi amazi ari ubuzima buri wese ayakeneye". 

Undi ati "iyo urebye ibibazo biri muri iki gice (WASAC) uba wumva hari imbaraga zikomeye zakabaye zishyirwa muri iki gice, nka komite y'ubuyobozi dukwiye gukurura ikibazo tukakigira icyacu nk'ubuyobozi bwa WASAC".    

Kuruhande rwa WASAC ushinzwe ubugenzuzi Nsabimana Jean Luc, mu buryo bwo kwisobanura yavuze ko bakunze guhura n’imbogamizi zitandukanye cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati "imbogamizi twahuye nayo mu gushyira mu bikorwa, nko mu mujyi wa Kigali ni imyubakire, ntitubona aho ducisha amatiyo, mu kwagura imiyoboro hari ishaje dushyiramo amazi igaturika muri iyi mishinga hari harimo kuyagura cyangwa se tukayisimbuza imishyashya". 

Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC Umuhumuza Giselle yavuze ko imbogamizi zigihari kugirango iki kibazo cy’amazi gikemuke kuko ikibazo cy’imyubakire kikibagonga cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati "akenshi turimo gukorera aho bamaze gutura mu gushakisha inzira tugenda tubonamo ubworoherane........dufite ibibazo bitandukanye ariko ibyinshi bizakemurwa natwe ubwacu turi muri WASAC".

Kugeza ubu izi mbogamizi zo mu kugeza amazi kubaturage zirimo imiyoboro ishaje nayo mike kuko kugeza ubu WASAC ifite igera kuri 31 nayo imyinshi ikaba yarubatswe 1980.

Ikindi ni ikijyanye no kutishyura abaturage kubikorwa byabo kugirango babone uko bageza amazi kuri bose, kuko kugeza ubu hakiri ibirarane byo mu myaka icyenda ndetse n'ideni ryose rikaba ringana na miliyali 1 na miliyoni 800 ibyo byose bikaba ari ibyo WASAC igomba kwishyura kandi hagitegerejwe n'ibindi bikorwa bitandukanye bigomba gukorwa kugirango amazi abashe kugezwa ku baturage.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 26, 2023 - 07:27