Kigali: Abaturage barasabwa gukomeza kubahiriza gahunda yo gutanga Mituweli ntagusubira inyuma

Kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Kigali habaye igikorwa cyo gutangiza umwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2023-2024. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba bwashimiye abayobozi b’imidugudu kubw’imbaraga bashyize mu gukangurira abaturage kwishyura mituweli, bunabasaba ko uyu mwaka bafata ingamba nshyashya zikomeye kugirango bazabashe kuguma ku mwanya wa mbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza nkuko babigezeho muri uyu mwaka ushize wa 2022-2023.

kwamamaza

Ni igikorwa cyahuje abayobozi batandukanye mu gufatanya gutangira umwaka mu bwisungane mu kwivuza mu mujyi wa Kigali aho intego kwari ukurebera hamwe uko gutanga ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka wa 2022-2023 wagenze. Muri rusange umujyi wa Kigali witwaye neza mu gihugu uza ku mwanya wambere.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage Urujeni Martine akaba yavuze ko abaturage bagomba gukomeza kubahiriza iyi gahunda ntagusubira inyuma bagakomeza bajya imbere.

Yagize ati “abaturage bagomba kwishyura Mituweli kuko irabafasha, kuba ubungubu tugeze ku kigero gishimishije mu mujyi wa Kigali, mu turere twose bishyura mituweli nuko bigaragara ko bamaze kumenya akamaro kayo”.     

Deo Gratias Ntigurirwa ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba mituweli, yavuze bimwe mubyavuguruwe mumavuriro muburyo bwo gukoresha mituweli.

Yagize ati “twajyaga dutinda kwihyura amavuriro ibyo byabaye amateka, twatangije sisiteme nshyashya na ya minsi 60 twajyaga dufata kugirango twishyure amavuriro yaramanutse ubu igeze kuri 15, niba twishyuye ivuriro mu minsi itarenze 15 nabo bazajya baba bafite imiti ikenewe kandi yose isabwa”.    

Abayobozi b’imidugudu bavuze zimwe mu mbogamizi bahura nazo ndetse banashimira Leta kubw’imbaraga ishyiramo mu kubafasha muri iyi gahunda yo kwishyura mituweli.

Umwe yagize ati “imbogamizi ntabwo ari nyinshi cyane kubera ko abaturage bacu bose mituweli barayishyuye kuko iyo gahunda barayumva neza”.   

Undi yagize ati “imbogamizi duhura nazo nuko hari abagiye bimuka tutazi aho bagiye bimukira ariko abo tuzi aho bimukiye tubahereza ubuyobozi budukuriye bukabimura bukabajyana aho bimukiye”.

Muri iki gikorwa hafashwe ingamba zo gukomeza gukangurira abaturage mu kwitabira gahunda yo kwishyurira mituweli kugihe ndetse n’abayobozi b’imidugudu bemeje ko bagiye gushyiramo imbaraga bakazakomeza bari ku isonga.

Inkuru ya Huguette Niyonsaba / Isango Star Kigali

 May 11, 2023 - 09:42