Iburasirazuba: Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi b'iyi ntara kubyaza umusaruro amahirwe menshi ahari

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude yagendereye intara y'Iburasirazuba akorana inama n'abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'izindi nzego bakorana ku rwego rw'intara,abasaba kubyaza umusaruro amahirwe menshi ari muri iyi ntara ariko bagakorera hamwe bakirinda kuba byanyamwigendaho.

kwamamaza

Ni uruzinduko rwa kabiri akoze kuva yajya kuri uyu mwanya wa Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu ariko rukaba urwa mbere akoreye mu ntara. Aha mu ntara y'Iburasirazuba yaganiriye n'abayobozi b'inzego z'ibanze,abo ku rwego rw'intara,abayobozi b'amashami mu turere,inzego z'umutekano ndetse n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu ntara y'Iburasirazuba.

Minisitiri Musabyimana,yasabye aba bayobozi ndetse n'abakozi, kubyaza umusaruro amahirwe ari muri iyi ntara ataba ahandi ariko bakabikora binyuze mu gusenyera umugozi umwe, bakirinda kuba banyamwigendaho.

Yagize ati "iyi ntara y'Iburasirazuba ni intara bigaragara ko ifite amahirwe menshi yo gutera imbere, ni intara ifite ubutaka bunini buhingwa, ifite ibyanya byuhirwa byinshi, ni intara igifite umwimerere, icyo abayobozi tuba dusabwa ni ugushyira hamwe, amahirwe aba ahari tukayahuza n'ibibazo biba bikigaragara ahantu, tukayahuza ndetse n'ubushobozi buba buhari, ari ubushobozi bw'amafaranga leta itanga ari ubushobozi bw'abikorera n'abafatanyabikorwa kugirango tubonere ibisubizo birambye imibereho myiza ndetse n'iterambere ry'abaturage dushinzwe".       

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko impanuro bahawe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, zizabafasha kurushaho gukorana umurava bagamije icyateza imbere umuturage bakorera ariko ibyo bakabikora birinda inama za hato na hato zishobora kubangamira imitangire ya serivise bagomba guha abaturage.

Yagize ati "yaduhaye impanuro nyinshi harimo kurushaho kwegera abaturage nkuko na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze iminsi abidusaba kugabanya inama ahubwo tukarushaho kwegera abaturage, ikindi ni ukubakemurira ibibazo ndetse no kubaha umwanya wo kugira uruhare mu bibakorerwa, ikindi ni ugukorana no kuzuzanya kw'inzego no gukorera hamwe kugirango abantu babashe kugera ku nshingano". 

Iyi nama Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude yagiranye n'abayobozi batandukanye ndetse n'abakozi mu ntara y'Iburasirazuba,yari yitabiriwe na nyobozi z'uturere tw'iyi ntara,abayobozi b'inama njyanama,abahagarariye abakozi muri utwo turere,uhagarariye abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge,uhagariye ab'utugari,uhagarariye abakuru b'imidugudu ndetse n'inzego z'umutekano.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Nov 18, 2022 - 08:35