Kayonza: Amaterasi y'indinganire yatumye umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi wiyongera

Amaterasi y’indinganire hirya no hino mu misozi y’akarere ka Kayonza yafashije abahinzi kubona umusaruro ndetse no gufata neza ubutaka bwabo biba intandaro yo kugabanya inzara yari yarashinze imizi muri aka ka karere ka Kayonza kuko bavuga ko umushinga KIIWP kuva utangijwe umusaruro wikubye inshuro zigera kuri 4 biturutse ku kwigishwa gufata neza ubutaka.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza mu kagari Cyabajwa bavuga ko kuva umushinga KIIWP utangijwe umusaruro wiyongereye kuburyo bushimishije kuko bigishijwe kubungabunga ubutaka bifashishije amaterasi ndinganire ndetse banasobanukirwa nuko bashobora guhinga ibihingwa bijyanye n’ubutaka nuko bakoresha inyongera musaruro sibyo gusa kuko aya materasi yabafashije no kwiteza imbere.

Umwe yagize ati "hataraza iki gikorwa cy'amaterasi ubutaka bwari bufite ikibazo cyo gutembanwa n'imvura, imyaka twabaga twarahinze hazaga ibihombo mu buryo bukomeye, KIIWP niyo iri kuduhugura kubyerekeranye n'ibyubuhinzi".

Undi yagize ati "twarahingaga ubutaka imvura yagwa bukagenda ariko ubu batuzaniye amaterasi tubona ni ibintu byiza cyane, kugeza iki gihe turi guhinga ibishyimbo, ibigori n'imyumbati tukabona umusaruro ushimishije". 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Bwana Nyemazi John Bosco avuga ko uyu mushinga wa KIIWP wafashije aka karere guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ku kigero kiri hejuru.

Yagize ati "hari byinshi bimaze guhinduka , abaturage barahinga bareza nubwo hakiri izo ngaruka ziterwa n'imihandagurikire y'ikirere umushinga wa KIIWP urimo gushyirwa mu bikorwa mu mirenge igera ku 9 ibyo nabyo bifasha gukomeza guhanga na za ngaruka z'imihindagurikire y'ikirere no kurwanya isuri, ni ikintu cyiza gishimishije". 

Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga wa KIIWP Usabyimbabazi Madelene avuga ko uyu mushinga wagiyeho nyuma y’amapfa yatewe n’izuba ryinshi muri aka karere mu mwaka wa 2016 ugamije kubakira abahinzi ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati "mu bintu bya mbere twakoze, twakoze amaterasi ndinganire hirya no hino ku misozi, ayo materasi iyo tumaze kuyakora twongeramo imborera n'ishwagara, ishwagara igabanya ubusharire bw'ubutaka ya mborera ikongera intungagihingwa mu butaka, iyo ugereranyije imyaka iri mu butaka butakozwemo iterasi n'imyaka iri mu butaka bwakozwemo iterasi biba bitandukanye".    

KIIWP ni umushinga wa Leta y’u Rwanda uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga gitera inkunga ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) , mu karere ka Kayonza kugeza ubu umaze gutunganya ubuso bungana na hegitare 1300 z’ubutaka mugihe hateganyijwe gutunganya hegitari 1950 muri aka karere mu gice cya kabiri cy’uyu mushinga.

Igice cya kabiri cy’uyu mushinga kikazatwara angana na miliyoni 61 z'amadorali y'Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 61 z’amafaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star Kayonza

 May 17, 2023 - 08:57