RBC irakangurira abaturage cyane abagore n’abagabo kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kirakangurira abaturage cyane cyane abagore n’abagabo kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza kuko uwaboneje urubyaro bituma umuryango we ubaho neza aho abana bakura neza mugihe bahawe ibyo bakeneye byose, hari kuri uyu wa mbere mu bukangurambaga akarere ka Nyarugenge kateguriye abaturage bako mu rwego rwo kubakundisha gahunda yo kuboneza urubyaro mu muryango.

kwamamaza

Mu bukangurambaga buzamara icyumweru akarere ka Nyarugenge kari gushishikariza ababyeyi kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro mu muryango, mu rwego rwo kugira umuryango utekanye haba mu rwego rw’imibereho, ubukungu ndetse no kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyarugenge, Madame Murebwayire Betty avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro itarobanura ahubwo ireba buri muntu wese wafashe inshingano zo kubyara yaba yubatse cyangwa atubatse.

Yagize ati "icyiciro kindi cy'ababyeyi batabana nabo babyaranye (bibana), nabo iyo gahunda irabareba, ireba buri muntu wese wafashe inshingano zo kubyara, nabo tubageraho, ubukangurambaga burakomeza kugirango abatarabisobanukirwa nabo babisobanukirwe kurushaho kuko iyo gahunda nabo ibareba". 

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bavuze ko ari igikorwa cyiza kuko bibafasha kugira imibereho myiza.

Umwe yagize ati "kuboneza urubyaro biduha imibereho myiza, bidufasha kurera abana umwana agakura neza ari no mu rugo ukabasha kuba wakwigenzura ubuzima bukagenda neza". 

Undi ati "umuntu waboneje urubyaro nta bana bamuzitira bamubuza kujya mu kazi".

Byemezwa kandi na Dr. Kiza Francois Regis ukuriye agashami gashinzwe gahunda z’ubuzima bw’umwana n’ubw'umubyeyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC akomeza asobanura bimwe mu byiza byo kuboneza urubyaro birimo no kuba umubyeyi waboneje umwana we akura neza.

Yagize ati "ibyiza byo kuboneza urubyaro, ni byiza ku buzima bw'umubyeyi kuko bituma ajya kubyara umubiri umaze gukomera, bituma umubiri we ubasha kubona umwanya wo kongera kwiyubaka muri cyagihe kiri hagati yo kubyara umwana n'undi, bimugabanyiriza ibibazo bitandukanye ku buzima bwe, umubyeyi utaboneje aba afite ibyago byo kuba yakitaba Imana arimo abyara, uko umuntu aboneza bigabanya ibyago byo kuba ashobora kwitaba Imana azize inda".     

Muri rusange k’urwego rw’igihugu kuboneza urubyaro ku babyeyi bari mugihe cyo kubyara byari kukigero cya 58% muri 2020, ni mugihe RBC ifite gahunda yo kukizamura kikagera kuri 60% muri uyu mwaka.

INKURU YA ERIC KWIZERA / ISANGO STAR  KIGALI

 Sep 19, 2023 - 14:42