Musanze - Gataraga: Hari abaturage bavuga ko iyo basarura ibigori bahinze bacibwa amafaranga atagira inyemezabwishyu

Abaturage bo mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe nuko iyo basarura ibigori bahinze bacibwa amafaranga n'ubuyobozi bw'akagari kabo atagira inyemezabwishyu.

kwamamaza

Mu kagari ka Murago umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, ukigera muri aka kagari usanganirwa n'itangazo rigena ibyaha n'ibihano ryanditswe mu izina  ry'aka kagari ariko ritariho umukono.

Rigira riti "Haributswa abaturage bakorera kuri site y'ubuhinzi bw'ibigori ya Manjari ko bitemewe kotsa imyaka ndetse no gutanga ibibanza ku nka zicaracara zaturutse ahandi uzabifatirwamo azahanwa [..........]"

Abahahira n’abahinzi bo muri aka kagari bavuga ko uretse ibyanditse muri iri tangazo ryagenwe n'akagari kabo, aba baturage banagorwa no kwakwa amafaranga ukwinshi n'ubonetse wese aha muri aka kagari aherekejwe n'urwego rwa DASSO atagira inyemezabwishyu.

Mutungirehe Venuste kwisonga mu batungwa agatoki n'aba baturage mu kabaka amafaranga ari nawe uyobora aka kagari ka Murago, mu gushaka kumenya icyo avuga kuri aya makuru we yavuze ko gusarura imyaka yeze ku muturage byemewe, nubwo yabajijwe iby'iri tangazo rigena ibihano akagenda bitunguranye.

Yagize ati "umuturage yemerewe gusarura imyaka ye, umuntu uvuga ko umuturage atemerewe gusarura imyaka ye uwo yaba abeshye". 

Aba baturage bo barasaba ko basobonurirwa neza iby'aya mafaranga bakwa naho ajyanwa.

Umuyobozi w'akarere ka Musanze w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mm. Kamanzi Axelle avuga ko bagiye kwihutira gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati "turi bugikurikirane, turakurikirana by'umwihariko muri aka kagari uko bari gushyira mu bikorwa imyanzuro y'inama njyanama kuko amande ashyirwaho n'inama njyanama ariko no mu kuyakira afite urwego ruyakira ntabwo ari umuntu wese wakira amafaranga, hanyuma umuntu akabona inyemezabwishyu yaba iy'urupapuro cyangwa se ije mu buryo bw'ikoranabuhanga ariko akayihabwa, icyo rero turagikurikirana kugirango hatazagira umuntu witwaza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ahubwo we akajya mu bijyanye na ruswa yaba arimo".     

Binashimangirwa n'ibyaha n'ibihano byemewe muri aka karere ka Musanze bigenwa n'inama njyanama yaka karere ari nayo yemewe kubigena nkuko bigaragara ko umuhinzi waciye ibigori biteze acibwa amafaranga y'u Rwanda 10.000 .

Uku kugena ibihano kwa njyanama y'akarere ka Musanze ku basarura imyaka iteze ibyo bita kuyotsa, hari abavuga ko byari byiza kuko ari ibyo kurinda abaturage bahingaga bakabimarira ku masoko igihe cyo kongera guhinga bakicira isazi mu maso, gusa hakaba n'abavuga ko aho byagaragaye ko hari n'abashaka kwaka amafaranga abaturage binyuze mu ndonke byombi byashyirwa ku munzani bikagaragara ko bifite uburemere bwinshi kuko byo bikabije kubakenesha.   

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze

 Mar 15, 2023 - 07:51