Hari abaturage bavuga ko batazi ibijyanye n'indwara y'imidido uko yandura ndetse n’uko bayivuza

Hari abaturage bavuga ko indwara y’imidido batazi uko yandura ndetse n’uko bayivuza usibye kubona abayirwaye ibabangamiye, bityo bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha gusobanukirwa ibijyanye n’iyi ndwara kuko hari ubwo bacyeka ko umuntu uyirwaye aba yararozwe.

kwamamaza

Indwara y'imidido ni imwe mu ndwara 8 zitatabwaho mu Rwanda, ku buryo umuntu uyirwaye abyimba ibirenge n'amaguru,nta gushidikanya bamwe bakemeza ko yarozwe. Gusa ibi siko bimeze kuko ntawe bayiroga cyangwa ngo bayimwanduze.

Nshimiyimana Ladislas ukora ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, arasabonura uko yandura.

Ygaize ati "indwara y'imidido ni indwara ifata igice cy'umubiri (amaguru), ikaba ari indwara ikiyitera cyane nuko umuntu aba amaze igihe kirekire agenda mu butaka atambaye inkweto noneho hakaba hari uduce tuba mu butaka twinjira mu mubiri w'umuntu tukagenda tukangiriza imiyoboro y'amazi iba mu maguru iyo miyoboro igatuma amazi yo mu maguru mu gice cy'epfo hifunga noneho amazi ntakomeze gutemebera bigatuma amaguru abyimba". 

Gusa nubwo bimeze gutyo ariko,hari abaturage by'umwihariko abo mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru, bavuga ko indwara y'imidido babona hari abayirwaye kandi ibabangamiye, bakaba badasobanukiwe ikiyitera ku buryo batazi n'uko bayirinda. Bityo bagasaba inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose kugira ngo bayimenya babashe kuyirinda ndetse no kuyivuza.

Nshimiyimana Ladislas ukora ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC,akomeza avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bwimbitse ahantu hatandakunya,basobanurira abaturage ku bijyanye n'indwara y'imidido,dore ko iyo umuntu ayivuje hakiri kare ayikira.

Yagize ati "mu gihe tukibona hari abatabasha kuyirinda nuko haba harimo abadafite amakuru y'uburyo bayirinda, ni ubufatanye rero Minisiteri y'ubuzima binyuze mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima iri gukorana n'inzego zitandukanye, Minisiteri, ibigo bya leta ndetse n'abafatanyabikorwa muri gahunda yo gukora ubukangurambaga, ni igikorwa gikomeza kuburyo kizagera no ku mudugudu n'abajyanama b'ubuzima bakagiramo uruhare ku buryo ubutumwa bugera kuri buri muturarwanda bagafatiraho ingamba zo kuba bakwirinda iyi ndwara yimidido".    

Mu bushakashatsi bwo mu 2017 bwagaragaje ko mu gihugu, abantu 6,429 barwaye indwara y’imidido.Ni mu gihe intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba ariho hari umubare munini w’abayirwaye n’ubwo no mu zindi ntara bahari.

Akarere ka Nyamashake niko gafite abarwayi b’imidido benshi kuko bagera kuri 449, naho Nyarugenge ikagira bacye kuko ari 22 bayirwaye.Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu hari ibigo nderabuzima 11 bivura indwara y’imidido, abayirwaye bakaba bashishikarizwa kubigana kugira bahabwe ubuvuzi.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Jan 25, 2023 - 09:18