Gatsibo: Minisitiri Gatabazi yifatanyije n'abaturage gushyira ifumbire mu bigori

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yifatanyije n’abahinzi bo mu gishanga cya Cyampirita mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo gushyira ifumbire mu bigori byabo, abasaba gukomeza kuyishyiramo bakirinda kuyibika cyangwa kuyigurisha.

kwamamaza

Umuganda udasanzwe wakozwe mu gishanga cya Cyampirita mu murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo wibanze ku gikorwa cyo gushyira ifumbire mu bigori bya koperative y'abahinzi b'ibigori COOPCUMA.

Ni gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse n'umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ifumbire iri gutangwa hirya no hino,ari ku nkunganire itangwa ijana ku ijana,izashyirwa mu mirima yegereye amazi kugirango umusaruro uziyongere ugerageze kuziba icyuho cy'imyaka yatewe ku gasozi itorohewe n'izuba.Gusa abasaba kuyishyira mu mirima bakirinda kuyigurisha.

Yagize ati "guverinoma y'u Rwanda umukuru w'igihugu yayisabye yuko ishaka amafumbire yo gutera mu bigori mu bishyimbo na soya n'ibindi bihingwa bihingirwa ahantu hamwe kugirango turebe ukuntu ahongaho hashoboye kuboneka imvura cyangwa hashobora kuhirwa umusaruro waho wazamuka cyane ukaba waziba icyuho byibuze gatoya kuko ntago wakemura ikibazo cyose kuko ahumye ariho henshi ariko byibuze ahongaho hashobora kuba hatabarwa hagatabarwa umusaruro ukajya hejuru, iyo fumbire rero itanzwe ku buntu ku baturage ariko ntago ari ifumbire yo kubika, ntabwo ari ifumbire yo kujyana mu bindi ni ifumbire yo gutera ahongaho hagenewe gutera".    

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama by'umwihariko abanyamuryango ba koperative COOPCUMA, bavuga ko bishimiye kwifatanya n'abayobozi mu gikorwa cyo gushyira ifumbire mu mirima yabo y'ibigori, bityo ko ari isomo ryiza babasigiye ryo gukunda umurimo.

Umwe yagize ati "biratunejeje kuba bamanutse bakifatanya natwe, bansigiye umurava wo gukora tugakora tukiteza imbere".

Undi nawe yagize ati "twabyakiriye neza cyane, biradushimishije, iyo ubona umuyobozi yaturutse mu rwego rw'igihugu i Kigali kandi tuziko i Kigali badahinga akaza agafata isuka ni ibintu bitwongereye imbaraga mu mikorere tukarushaho gukora buriya ni imbaraga ba batwongereye muri makeya".  

Igishanga cya Cyampirita gikorerwamo ubuhinzi bw'ibigori na soya,gifite ubuso bungana na hegitare 50. Iki gishanga gihingwamo na koperative COOPCUMA igizwe n'abanyamuryango 241. Biteganyijwe kandi ko muri iki gishanga hazashyirwamo toni enye z'ifumbire.

Nyuma yo kwifatanya n'abaturage gushyira ifumbire mu mirima, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yasuye ubworozi bw'inkoko bukorwa na koperative y'abahinzi b'umuceri ya COPRIZ Ntende anitabira n'inteko y'abaturage mu murenge wa Remera.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Gatsibo

 Nov 2, 2022 - 08:18