Musanze: Hagaragajwe icyateje inkongi y'umuriro

Inyubako y’igorofa yo muri Gare y'akarere ka Musanze yafatanyijwe n'isoko ry'ibiribwa yafashwe n'inkongi y'umuriro wangiza byinshi.

kwamamaza

Ahagana saa Mbiri za mugitondo zishyira saa Tatu kuri uyu wa Mbere nibwo byamenyekanye ko umuryango umwe wo muri iyi gare wari umaze guturika, ibyaje gukurikirana n'umuriro wagurumanaga hejuru muri etaje ikoreramo ubuyobozi bw'iyi gare y'akarere ka Musanze yanahujwe n'isoko ry'ibiribwa ry'aka karere.

Ni inkongi yafashe umwanya munini yaka, abakora ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi muri iyi gare baravuga ko iyi nkongi ibasigiye igihombo gikomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyarugu SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n'abakoreshaga gaze zo gutekaho, bakaba bakomeje gukurikirana ibyangiritse, kandi ko hari abahuguriwe uburyo bwo kwirwanaho igihe gaze yateje ibibazo bakazakomeza guhugura abandi.

Ati "mu makuru y'ibanze avuga ko impanuka ishobora kuba yatewe na gaze yaturitse ariko turacyabikurikirana, hari abahuguwe na Polisi bazi kuzikoresha ariko turasaba n'abantu bakoresha gaze kuba bakwegera Polisi ikabahugura ndetse bakanakoresha bamwe mu bahuguwe".   

Gare ya Musanze ihuriramo n’abantu benshi, abakoreramo ubucuruzi butandukanye hakaniyongeraho urujya n’uruza rw’abantu baba bajya mu mugi wa Kigali, ndetse n’abajya i Gisenyi.

Ibyo byose byabaye bihagaritswe umwanya muto mugihe hari hakomeje ibikorwa byo kuzimya no kubarura, ibyangirijwe n’umuriro. Dusoza iyi nkuru imigenderanire muri iyi gare yongoye gusubukurwa.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze

 Nov 21, 2023 - 14:05