Rubavu: Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangajeko izakomeza gushyira imbaraga mu gukumira Ibiza.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) iravuga ko itazahwema gushira imbaraga mu bikorwa byo gukumira Ibiza. Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga igikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza.

kwamamaza

Agaruka ku mpamvu nyamakuru yo kurwanya ibiza n’ingaruka zabyo mu gihugu, Kayisire M Solange; Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, yavuze ko batazahwema gushyira imbaraga muri ibi bikorwa.

Ati: “Nidukomeza gukora ibikorwa byose bijyanye no gukumira Ibiza, tubishyizemo ingufu ni ibintu bishoboka kandi biri mu maboko yacu, ni ugufatanya namwe[ abaturage]kugira ngo twiyubakire ubudahangarwa.”

Nyuma yuko mu murenge wa Busasamana wo mu karere ka Rubavu hatangijwe umushinga ugamije kurwanya Ibiza nk’ahantu hakunze kwibasirwa n’imyuzure yangiza imirima, imyaka , amazu y’abaturage n’ibindi, hanagaragaye ko buri gihembwe ibyangizwa  biba bifite agaciro ka miriyoni zisaga 54 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bavuga ko uretse ibyangizwaga n’ibiza, hari n’abantu bahasigaga ubuzima, umwe ati: “Imvura yaragwaga nuko umwana yaba atari mu rugo, ukamenya ko umwana wawe aratemba, habaga n’abana batoye mu mazi bavuye mu mubiri!”

 Undi ati: “Turi kugenda neza kuko dufite abayobozi….mbere amazi yaratembaga akica imyaka, agatembana amazu….”

Mu gusoza uku kwezi kandi, Musabyimana J. claude; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yasabye abaturage gusigasira ibikorwa byo kurwanya Ibiza begerezwa.

Ati: “Ibikorwa byakozwe bifite ubudasa kuko ni ibikorwa twifuza ko abaturage bakomeza kubibungabunga, cyane cyane ko ari bo babyikoreye, bakaba banazi uko bikorwa. Nta mpungenge mfite kuko bizakomeza kuramba ndetse bakanabyongera n’ahandi bitari bakabihageza.”

Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya Ibiza n’ingaruka ziterwa nabyo kwahujwe n’umuganda rusange mu gikorwa cyabereye mu murenge wa Busasamana, ho mu karere ka Rubavu.

Bimwe mu bikorwa byakozwe birimo kubaka ibiraro aho bitari, kuzitira imikoke ndetse n’ibindi…. Ibi byitezweho kugabanya impanuka ziterwa n’ibiza, zakunze kugera ku baturage bo mu bice byegereye ikirunga cya Karisimbi.

Ibi bikozwe nyuma yaho hari amazi yakunze kuva mu birunga akangiza imitungo y’abaturage ndetse ubundi agatwara ubuzima bw’abantu.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Rubavu.

 Nov 28, 2022 - 05:02