Rwamagana: Bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubushomeri bukabije

Akarere ka Rwamagana gahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubushomeri bukabije aho usanga mu batuye aka karere, abagera kuri 46% babayeho nta kazi bafite hakaba harimo 34% b’urubyiruko.

kwamamaza

Ikibazo cy'ubushomeri bukabije mu karere ka Rwamagana bugaragara cyane cyane mu rubyiruko, gihangayikishije inzego zitandukanye zirimo abikorera, ibigo by'amashuri ndetse n'akarere muri rusange.

Abikorera bo bavuga ko impamvu gihangayikishije ari uko ibyo bakora bitagenda neza hari ababyangiriza baba bashaka amaramu kuko nta kazi bafite, aha niho bahera bavuga ko umusanzu wabo ari ugufatanya n'akarere guhanga imirimo mishya ndetse no gufasha urubyiruko kubona ubumenyi kuri iyo mirimo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko kuba hari ubushomeri buri ku rugero runini aho byibura mu batuye aka karere umuntu ufite akazi atunga umuntu utagafite, hari abagera 34% b’urubyiruko badafite akazi ndetse batari no mu mashuri, bityo ko abo bagiye gushakishwa bagafashwa kwiga imyuga ku buntu.

Yagize ati "uravuga ngo abo bantu bari hehe? ntibirirwa bicaye mu rugo gusa wenda bakina amakarita, ntibirirwa bicaye ku muhanda gusa bareba imodoka zihita kandi ari urubyiruko rufite imbaraga zo kubaka igihugu? abo nibo tugiye guheraho mu buryo bw'umwihariko no kubashakisha kugirango tubajyane cyane cyane imyuga kuko niho bashobora kwiga igihe gito kandi bakabona ikibatunga, twasinyanye amasezerano n'ibigo bitandukanye kuburyo we azana ikayi n'ikaramu twe tukamukorera ubuvuguzi akigira ubuntu".       

Imibare yatanzwe n'ibarura rusange ryo muri 2022, igaragaza ko mu karere ka Rwamagana 46% by'abatuye aka karere badafite akazi, naho abagafite bakaba ari 54%.

Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri bukabije muri aka karere, hagiye gahangwa imirimo mishya isaga ibihumbi bitanu izaza yunganira inganda ziri muri aka karere.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Sep 4, 2023 - 15:10