Abagore ku rwego rw'ibanze ntibaramenya uruhare rwabo mu mutekano n'amahoro

Imiryango itari iya leta igaragaza ko hakiri ibyuho mu guteza imbere uruhare rw’abagore mu mutekano n’amahoro arambye.

kwamamaza

Rwemarika Félicité, Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira iterambere ry’abagore binyuze muri Sports AKWOS, avuga ko ku isesengura bakoze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Loni ku ngingo yahawe izina rya “1325 Umugore Umutekano n’amahoro” basanze hari byinshi bimaze gukorwa ariko kandi ngo hari n’ibyo leta ikwiye kongeramo imbaraga.

Yagize ati "Ni ukuvuga ngo ubu habayeho isesengura kureba ese ibyo leta yasinye abagore barabizi, ese bafitemo amakuru akwiye kugirango bamenye ko nabo bibareba, twasanze ko ibintu byinshi byubahirijwe, urebye nko gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo, umubare wabo wariyongereye, ni ibintu byinshi byagiye byiyongera no kurwanya ihohoterwa byagiye bikorwa ariko ugasanga birakorwa ku rwego rwo hejuru, hari hakenewe ko bisubira hasi kugirango n'abantu bo hasi nabo babyumve kimwe nko muzindi nzego." 

Iki cyuho kandi gishimangirwa na Mukantabana Créscence, Umuyobozi w’Umuryango uharanira iterambere ry’abagore n’abakobwa bafite amikoro make, Reseau de development des femmes pauvre, ngo mu nzego zo hasi niho hakwiye kwibandwaho, ndetse ngo na sosiyete sivile ntibirengagizwe hakabaho gufatanya.

Yagize ati Ingorane irimo ni uko hasi ntago bayizi ari abagore, ari abagabo, ari abakobwa, ari abahungu, ariko nanone bafite uruhe ruhare kwayo meza abantu baganiriraho kugirango igice cyacu kigire amahoro kandi habe amahoro arambye, abantu bari bakwiye gukorera hamwe umwe akareka gutwara ibintu mu kwaha kwe abantu bagafatanya  hanyuma bagakorera umuturage, kuko nta mushinga ushinga udashingiye ku mahoro.     

N’ubwo u Rwanda atari igihugu kiri mu bihe by’intambara, rwasinye aya masezerano “1325 Umugore Umutekano n’amahoro” ndetse nyuma yaho hatangira ingamba zitandukanye zigamije kwinjiza abagore n’abakobwa mu nzego zifata ibyemezo, iz’umutekano, inzego z’amahoro aho kugeza ubu mu banyarwanda boherezwa mu butumwa bw’amahoro haba harimo n’ab’igitsinagore.

Kuba mu nzego zo hasi iyi ngingo itarasobanuka, ni ibiha inshingano inzego zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF zo gushyira imbaraga mu kwigisha ibyatuma umugore arushaho kugira uruhare mu gukemura amakimbirane, ubusugire bw’umutekano n’amahoro arambye.

Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Aug 26, 2022 - 09:09