Kibeho: Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kiliziya ya Kibeho barashima ubutwari bw'ingabo zari iza APR

Mu Karere ka Nyaruguru abarokokeye Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Kiliziya ya Kibeho ubwo yari imaze gutwikwa, barashima ubutwari bw’ingabo zari iza APR zayihagaritse kuko iyo zitaza kuhagera nta wari kurokoka.

kwamamaza

Ntagengerwa Ignace ni umwe mu barokokeye muri Kiliziya ya Kibeho ubwo yari imaze gutwikirwamo Abatutsi basaga ibihumbi 30 bari bahahungiye bahizeye ubutabazi ku matariki ya 14 na 15 Mata 1994.

Arasobanura uko yashoboye kuharokokera bimusabye kurira ku gisenge cya Kiliziya, ibyo atazibagirwa, akanashimira inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "hano niho naherewe ukarisitiya, narahahungiye mpabonera ibintu bikomeye, batugabyeho igitero baraza baratwica, njyewe mu kurokoka nabonye bagiye kwinjira ngo batwice baturangize mpita nurira hejuru njya hejuru ya Kiliziya, icyo dushimira inkotanyi nuko zahagaritse Jenoside".   

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yagaragaje ko ari amateka mabi kuba bamwe mu bihaye Imana batarashoboye kurokora ubuzima bw’abari babizeyeho ubutabazi bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bubi bwari buhari, ashima ko ubu hafunguwe indi paji y’imikoranire myiza hagati yabo na Leta.

Yagize ati "ni igikorwa kigayitse kuba aho abantu bari bizeye kurokokera ariho baburira ubuzima ariko ntabwo bitangaje kuko n'inzego zari zishinzwe kubarinda arizo zagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi bari bahungiye hano, icyo ni igikorwa giteye isoni, ni amateka yacu ariko icyiza nuko tutaheranwe nayo, ubu ubuyobozi bwa Leta n'abihaye Imana dukorana neza mu kubaka ubumwe bw'abanyarwanda[......] umurongo ni umwe ni uwo duhabwa na Leta yacu".      

Abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo abo mu nzego za Leta n’izabikorera, Abadepite, Abayoboye mu nzego z’ibanze nka Munyetwari Alphonse ni bamwe mu baje kwifatanya n’abanyakibeho kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi byumwihariko abiciwe batwikirwa muri Kiliziya i Kibeho. Bunamiye banashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruhari, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga 30,000.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Apr 17, 2023 - 08:58