Kamonyi: Ubutaka bita ubwabo bwanditse kuri Leta

Mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi hari abaturage 9 basaba urwego rw’umuvunyi kubarenganura kuko mu mwaka wa 2009 bambuwe uburenganzira ku butaka bwahoze ari ubw’ababyeyi babo bwandikwa kuri leta.

kwamamaza

Ni ikibazo kigaragazwa n’abaturage bo mu karere ka Kamonyi bavuga ko ubutaka bwahoze ari ubwabo ariko mu gihe leta yagaragazaga ko ubutaka bwose buri mu gishanga ari ubwa leta n’ubutari mu gishanga bwagendeyemo busigara bukoreshwa na bamwe mu bayobozi bayoboraga aka karere nibwo basaba guhabwa,ni ikibazo bagejeje ku rwego rw’umuvunyi ubwo ruheruka kubasura mu murenge wa Gacurabwenge.

Umuhuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko ikorera ku karere ka Kamonyi izwi nkwa Maj, Abel Mugiraneza avuga ko nawe yasuzumye iki kibazo ubwo aba baturage bakimugezagaho.

Yagize ati "harimo igice cy'igishanga ndetse n'ikindi gice cy'inkuka, igice kimwe cyari kirimo aho bororera inka n'ahandi hari hafitwe n'uwahoze ari meya, igice cy'igishanga ni icya Leta ikindi gice babashije kugaragariza ibimenyetso by'inkomoko y'ubwo butaka akarere karakibaha, ikindi gice cyo kuruhande batabashije kugaragaza inkomoko y'ubwo butaka bwo mu miryango yabo ntibakibaha kibarurwa kuri Leta".  

Ni ikibazo urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko kizakemurwa n’uko aba baturage bazanye ibyangombwa by’inkomoko y’ubu butaka.

Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madeleine yagize ati "ziriya nteko z'ubutaka zicara zigakora iperereza kuri ubwo butaka hanyuma bakaguha icyangombwa ariko ni ngombwa ko ikibazo kirangira".

Kuva mu mwaka wa 2016 nyuma yo kugaragara ko ubutaka bwa leta hari abaturage babwiyandikishagaho hafashwe umwanzuro ko buri muntu wese agomba kugaragaza ibyangombwa bigaragaza inkomoko y’ubutaka bwe hanyuma bukamwandikwaho ubutabonewe ibyangombwa bugakomeza kwandikwa kuri leta nkuku byagendekeye abo mu karere ka Kamonyi.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kamonyi

 Nov 2, 2022 - 06:32