Rubavu: Kuroba imigara, intandaro yo gutumbagira kw’ibiciro ku isoko

Igiciro cy'ikiro cy'isambaza cyikubye gatatu!

Abaturage bo mur’aka karere bahoze bunganirwa n’isambaza mu mirire yabo baravuga ko bahangayikishijwe n’igiciro cyazo cyatumbagiye bitewe n’abaroba imigara bigatuma umusaruro ugabanyuka. Bavuga ko bakomeje guhura n’ingaruka zitandukanye kubera ko biri gutuma batabasha kuzihahira. Ubuyobozo bw’akarere buvuga ko bugiye kuganira n’abazicuruza hagafatwa ingamba.

kwamamaza

Abatuye mu bice bitandukanye by’ Akarere ka Rubavu  bavuga ko mu gihe cyashize ubwo isambaza zabonekaga ku giciro kibeyere buri wese  byabafashaga mu kunoza imirire n’ibindi.

Bavuga mur’iki gihe ikiro kimwe cy’isambaza kiri kugura ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda, bigatuma uwahahaga izo kurya ku biceri 200Frw ubu ntibikimushobokera.

 Aba baturage bavuga ko biri kubagiraho ingaruka. Umwe yagize ati: “ ubu isambaza ziri kurya umukire! Nkanjye sinavuga ngo ngiye kurya isambaza kuko sinabona amafaranga aziguze.”

 Undi ati: “ ziratwunganira ariko ikibazo dufite ni uko amafaranga yabaye make! Zarahenze kuburyo usanga udusambaza dutanu turagura maganabiri, tuba dukeya n’imirire ikaba mibi bitewe n’umushobozi buke.”

 Aba baturage bavuga ko uretse kuba batakibasha kurya indagara, hari n’abazicuruzaga babigararitse bitewe n’igiciro ku isoko.

 Abafite iki kibazo si abo mu karere ka Rubavu gusa kuko isambaza zituruka mur’aka karere zakenerwa n’abandi bo hirya no hino mu gihugu.

Abacuruza isambaza ziva mu kiyaga cya kivu bavuga ko basanga bitwerwa nuko hari abajya kuroba bakoresheje ibikoresho gakondo bakaroba n’imigara icyivuka bityo zikagenda zigabanuka mu cyiyaga.

 Umwe yagize ati:“ Bajyamo bakaroba umugara uvutse, rero batabakuyemo ngo babakumire ni ha handi. Izije kubyara ziza ku mwaro kandi abo niho bategera noneho bakazitwara bakazimaramo neza.”

 Yongeraho ko” ubu bagiye kuba bagifunze [ikiyaga] amezi abiri, nta kindi kizatunga abantu bo ku nkengero z’I Kivu.”

 Undi yunze murye, ati: “ Duhora tubiganiraho n’abayobozi ariko ntacyo babikoraho, kuko igituma isambaza zibura mu Kivu ni imigara. Izi supanet baha abantu zo kuraramo nizo bagenda bakarobesha ziriya zivutse noneho bigatuma umusaruro uba mukeya.”

 Icyakora Kambogo Ildephonse; umuyobozi w’akarere, avuga ko bagiye kwegera abarobyi n’abacuruza isambaza bakaganira bagamije  gucukumbura igitera ihindagurika ry’ibiciro byazo.

 Kambogo, ati: “Ntabwo ari ibiciro bihoraho. Niba byahenze, hari igihe ababa azikeneye aba ari benshi ariko ibi bisaba kuganira na ba nyir’ubwite noneho dufate ingamba.”

Yongeraho ko “ ntabwo twafata ingamba nk’akarere tutabanje kwicarana n’abazicuruza ngo batubwire ibirenze aya makuru muba muduhaye noneho tugacukumbura tukabimenya.”

 Ubusanzwe mbere ikiro cy’Isambaza cyaguraga ibihumbi bibiri ariko ubu ziri kugura ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda nabwo ku baturiye ikiyaga cya Kivu zirobwamo.

 Bamwe mubakurikirana ibijyanye n’imibero n’ubucuruzi bw’ibinyabuzima biba mu kiyaga cya Kivu nabo basanga biterwa n’abitwa barushimusi bajya kuroba mu buryo butemewen’amategeko, bigatuma baroba nk’abazibandetse bikarenga bakaroba n’izikivuka.

Nimugihe ntagikozwe vuba, ibi bishobora kuzatuma mu gihe kiri imbere umusaruro uva mur’iki kiyaga uzagenda urushaho kurumba.

Ni inkuru ya Emmanuel BIZIMANA Isango Star I Rubavu. 

 Aug 23, 2022 - 18:03