Abana ntibagira uruhare mu igenamigambi ry'ibibakorerwa

Bamwe mubo mu miryango iharanira uburenganzira bw’abana baravuga ko kugeza ubu u Rwanda intambwe yo guha abana urubuga mu igenamigambi ribagenewe bikiri ku gipimo cyo hasi, aba babihurizaho na bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba abana batabanza kugishwa inama hari ibikorwa bitabageraho nyamara byakabafashije mu kubarinda ingeso zirimo ubuzererezi, bagasaba inzego z’ibanze kujya bazirikana abana mu igenamigambi.

kwamamaza

Buri mwaka, Leta y’u Rwanda itora ingengo y’imari izifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigenewe abaturage, bigasaba buri rwego kwegera abaturage bagenewe ibikorwa byarwo bakajya inama mu byo babona byihutirwa gushyirwa mu bikorwa, nyamara ku bari mu cyiciro cy’abana, biragoye kumenya niba bagira uruhare mu bibakorerwa.

Evariste Murwanashyaka Umuhuzabikorwa w'impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana abigarukaho.

Yagize ati "abanyarwanda bakwiye kumva ko umwana ibyo tumukorera atari impuhwe ahubwo ari itegeko ribimwemerera ariyo mpamvu tugomba kumuha uwo mwanya agatanga ibitekerezo ndetse tukanamutega amatwi tukabyumva kandi tukamugira n'inama kugirango bwa burenganzira bwabo bube bwabasha gushyirwamo imbaraga".

Mu kiganiro Uburenganzira bw’umwana cya Isango Star, Diane Uwase, ukiri umwana agaruka ku ruhare bashobora kugira yavuze ko bahawe umwanya byabafasha.

Yagize ati "niba hari ingengo y'imari igihugu gifite bakavuga bati ibi bizaherwaho umwaka utaha ariko twagakwiye kugiramo uruhare, agaciro kacu bakaduhaye bakatwereka n'impamvu hari ibitari bukunde bitewe n'ibikenewe kurusha ibindi".    

Ku rundi ruhande bamwe mu babyeyi bagaragaza ko hari ibikorwa by’ingenzi byagakwiye kugenerwa abana bidashyirwa mu by’ingenzi mu igenamigambi nyamara byafasha mu kurinda abana ingeso zirimo ubuzererezi bityo ngo inzego z'ibanze zikwiye kumanuka zikegera abana ndetse n'ababyeyi babo mu kumenya ibyo bifuza ko byashyirwa mu igenamigambi.

Nk’umwe mu bayobozi bo ku rwego rw’ibanze, Mukandahiro Hidaya Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro, avuga ko koko umwana akwiye kuba ku isonga ndetse ngo mu mujyi wa Kigali bagerageza kwita ku bikorwa byagenewe abana, ndetse akanahamagarira bagenzi be bo mu bindi bice kuzirikana abana mu igenamigambi.

Yagize ati "uwagena igenamigambi ry'igihugu adahereye ku bana yaba atari gukora igenamigambi kuko abana nibo mizi , uyu munsi abantu ntibazitirwa no kuvuga ngo mu mujyi wa Kigali byaratunganye, bahere ku bushobozi bwaho bari hanyuma abana babyidagaduremo kuko nibyo baba bari kubona hafi yabo".

Ibi bigarutsweho mu gihe hashize igihe gito Komisiyo ishinzwe umutungo n’imari by’igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda imaze iminsi iri kwakira inzego zitandukanye mu kwiga ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya leta izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

N’ubwo bigaragara ko abana bategerwa mu igenamigambi, muri 2004 abana basabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira n’abafata ibyemezo n’abaterankunga , bashyiriweho inama y’igihugu y’abana nk’urubuga rwabo rwihariye ari narwo rwakabaye rubavuganira ku byifuzo by’abana byihariye.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 12, 2023 - 07:48