Gatsibo: Abahinzi bo mu gishanga cya Manishya bavuga ko bahabwa ibinini bya Berariziyoze ntibigishwe uko bayirinda

Abahinzi bo mu gishanga cya Manishya mu karere ka Gatsibo baravuga ko bahabwa ibinini by'inzoka ya Berariziyoze ariko ntibigishwe uko bayirinda kuko ntacyo byabamarira baramutse batazi uko birinda iyo nzoka, bityo bagasaba ko ubukangurambaga ku kwirinda inzoka ya Berariziyoze bwashyirwamo imbaraga.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwo muri 2020 ku nzoka ya Berariziyoze,bwagaragaje ko umubare munini wabayirwaye mu gihugu bari mu mirenge ibiri yo mu karere ka Gatsibo ariyo uwa Gatsibo byumwihariko abahinga n'abaturiye igishanga cya Manishya ndetse no mu murenge wa Remera mu kagari ka Byimana.

Nshimiyimana Ladislas ukora ubushakashatsi ku ndwara zititaweho mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC,arasobanura uko inzoka ya Berariziyoze yandura ndetse n'ububi bwayo.

Yagize ati "iyo yinjiye mu mubiri iragenda ikajya mu mitsi yo kumara ariko ikanafata n'umwijima ariko icyo gihe umwijima ushobora kwangirika, iyo bigeze ku rwego ruri hejuru umuntu ashobora kugira urushwima ariko mu gihe zikomeje kuwangiriza cyane bishobora no kuvamo bikagera kuri kanseri y'umwijima, icyo gihe rero bishobora kurangira umuntu apfuye".   

Abahinga mu gishanga cya Manishya giherereye mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo,ahagaragaye abarwayi b'inzoka ya Berariziyoze,umunyamakuru wa Isango Star yasanze bahinga nta nkweto za bote bambaye ngo birinde inzoka ya Berariziyoze,bavuga ko bahabwa ibinini byo kuyivura gusa ariko ibyo kwambara inkweto za bote batabibwirwa.

Aba bahinzi barasaba ko ubukangurambaga ku nzoka ya Berariziyoze bwashyirwamo imbaraga kuko nabo kuba ari aba mbere mu gihugu bayirwaye, bibahangayikishije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gatsibo,Rugaravu Jean Claude, avuga ko kuba umurenge ayobora ari uwa mbere mu gihugu mu kugira abarwayi benshi b'inzoka ya Berariziyoze,bihangayikishije, bityo ko bagiye gukoresha uburyo bwose bushoboka kugirango abaturage bamenya ububi bwiyo nzoka ndetse nuko bayirinda.

Yagize ati "nanjye nk'umuyobozi ubwanjye by'umwihariko nanjye ndaza kwifatira umwanya wanjye nkorana n'insengero yaba mu nteko z'abaturage ahantu hose nshobora kubonera umuturage kuburyo nigisha umuturage iyi ndwara uko bayirinda ndetse n'icyakorwa".   

Ubushakashatsi bwo muri 2020 ku nzoka ya Berariziyoze,bwagaragaje ko ku rwego rw'igihugu, umudugudu wa Manishya mu karere ka Gatsibo ariwo ufite abarwayi benshi binzoka ya Berarizyoze bagera kuri 41.1%.

Ni mu gihe mu midugudu icumi ya mbere ifite abarwayi benshi b'inzoka ya Berariziyoze,harimo itanu yo mu ntara y'Iburasirazuba ariyo Manishya na Byimana yose yo mu karere ka Gatsibo, Nyacyonga II yo muri Kirehe, Nyakajeje yo mu murenge wa Mukama muri Nyagatare na Nyiragiseke yo muri Bugesera.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Gatsibo

 Mar 14, 2023 - 08:32