
Rubavu: Hari abahinzi bavuga ko bahinze bakabura imbuto ya Hybrid
Apr 17, 2024 - 05:59
Hari abaturage bakora ubuhinzi bo mu murenge wa Busasamana bavuga ko babuze imbuto y’ibigori ya Hybrid bakaba barahinze ibindi bihingwa batagombaga guhinga. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukavuga ko imbuto itabuze burundu ahubwo ko haba harabayeho kudatanga amakuru ku bakora mu iyamamazabuhinzi kuko zageze aho ziraboneka.
kwamamaza
Abahinzi bo mu murenge wa Busasamana w’akarere ka Rubavu bavuga ko bahinze biteze kubona imbuto y’ibigori ya Hybrid 28, ndetse na 29 ariko bakayibura.
Umwe ati "ubu turi guhinga ariko ikitwa ibigori bya Hybrid 28 byarabuze".
Undi ati "hari ikibazo cy'imbuto y'ibigori, basigaye bazana imbuto bakazana imbuto zidakwiranye n'ubutaka bwacu, Hybrid 28 na 29 izo zarabuze".
Ngo ni ibyatumye aba baturage bahinga ibindi bihingwa babonye kubera kubura imbuto bagombaga guhinda, bagasaba ko iyi mbuto nziza yakongera kuboneka.
Undi ati "turasaba kugirango batuvugire iyo mbuto ya Hybrid 28 na 29 iboneke".
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper, avuga ko imbuto ya Hybrid itabuze burundu ahubwo ko harigihe ibura rimwe ariko ikongera kuboneka abahinzi ntibahabwe amakuru.
Ati "imbuto zirahari mu gihugu, ikigaragara nuko inyigisho zigomba guhoraho tugaha abaturage amakuru, tukareba niba abakora mu mwuga w'iyamamazabuhinzi bacu bakora ibyo bagomba gukora kandi bakabikorera ku gihe".
Nyuma yo kubura imbuto y’ibigori kw'aba baturage hari abahisemo gusubizamo ibihingwa bari bakuye mu mirima, abandi bahindura ibyo guhinga, ibyo babona nkibishobora kuzatuma barumbya.
Ubuyobozi bw’aka karere bukizeza aba baturage ubufanye mu kubona imbuto ijyanye n’igihe ndetse no kubamenyesha amakuru y’imbuto ku gihe kuko byagaragaye ko hari ababuze iyo bahinga kubera kutamenya amakuru.
Inkuru ya Emmanuel Bizizmana / Isango Star I Rubavu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


