RURA irasabwa gukemura ibibazo by'imodoka rusange na interineti

Kuri uyu wa Gatatu komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC yagejeje ku nteko rusange umutwe w’Abadepite raporo y’urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022 hagarutswe ku bibazo byagaragayemo birimo ibibazo byo gutwara abantu mu buryo rusange, ikibazo cya interineti yashyizwe mu modoka rusange ariko idakora, n’ibindi bitandukanye.

kwamamaza

Mu bibazo byagarutsweho muri raporo harimo ibibazo byo gutwara abantu mu buryo rusange aho, ikibazo cya interineti yashyizwe mu modoka rusange ariko idakora, ibibazo mu  burezi aho hari ibigo usanga abana bakoresha igitabo kimwe ari abana barenga 100, gukoresha ibikoresho byo muri laboratwari nk’imiti byarengeje igihe n’ibindi bitandukanye.

Perezida wa komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC Depite Muhakwa Valens, yavuze uko ibi bibazo bya interineti no gutwara abagenzi bimeze.

Ati "hari ibibazo byagaragaye muri serivise zo gutwara abantu muri za bisi no kuri moto, kutagira inyigo y'ibibazo nuko byakemuka, hari interineti yishyurwa n'abagenzi mu modoka zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange ariko abagenzi ntibayihabwe hakaba ahari amafaranga ari kuri konte ya RURA miliyoni 417, kuyahagarika twabonye bitaba aricyo gisubizo cyiza ahubwo ari uko hashyirwaho uburyo butuma uwishyuye ya serivise ayikoresha". 

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC yagaragaje umushinga w’imyanzuro yakozwe n’iyi komisiyo nkuko bivugwa na Visi Perezida Depite Uwineza Beline.

Yagize ati "umwanzuro ni ugusaba RURA gukemura ibibazo byagaragaye muri serivise zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange harimo ibura ry'imodoka n'imicungire y'ibyerekezo zinyuramo mu mujyi wa Kigali no muntara, ibibazo byagaragaye mu ikoreshwa rya interineti mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, ikibazo cy'amafaranga miliyoni 417 yo kwishyura interineti yatanzwe n'abaturage ariko ntibayihabwe, ikibazo ry'ibura rya interineti mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange".   

Ubundi interineti yashyizwe mu modoka zitwara abantu muburyo bwa rusange yagombaga gufasha abagenda muri izi modoka.

Mu mushinga w’imyanzuro yagaragajwe, Abadepite basabye ko ikigo ngenzuramikorere (RURA), ari narwo rwego rushinzwe kugenzura ibyo gutwara abantu n’ibintu muri rusange rugomba kwihutisha gukemura ibi bibazo.

Ni mu gihe RURA ifite amafaranga arenga miliyoni 417 yaciwe imodoka zitwara abagenzi rusange zidakoresha interineti yagenewe abakoresha izi modoka.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 2, 2023 - 18:33