Ubushakashatsi bwagaragaje ko gutanga ibihano ku bwinshi aribyo bituma ubucucike mu magereza bwiyongera

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda hashakwa niba igihano cy’igifungo cyagabanywa gutangwa , bwagaragaje ko gutanga iki gihano ku bwinshi aribyo bituma ubucucike mu magereza bwiyongera cyane kuri ubu buri ku kigero cya 174%.

kwamamaza

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri,bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda harebwa niba hashakwa ubundi buryo bwo gutanga ibihano ku byaha nshinja byaha bitari igifungo kugirango ubucucike mu magereza yo mu Rwanda buganuke.

Madame Ingabire Marie Immaculée umuyobozi mukuru w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (T.I Rwanda) nibyo agarukaho.

Yagize ati buriya mbere yo gukora ubushakashatsi turabanza tukemeza ko ikintu runaka ko ari ikibazo bitewe n'amakuru dukura mu baturage, bitewe se nibyo natwe twibonera, twaje gusanga rero umubare mu magereza urenze urugero, abantu bafunze ni benshi, noneho turavuga reka dukore ubushakashatsi turebe ese ubundi amategeko yo gufunga no gufungura ateye gute, ese hakorwa iki kugirango habeho n'ibindi bihano bitabaye igifungo  byanze bikunze, ariko nyine birumvikana biterwa n'icyaha waba wakoze , ntabwo waba ucuruza abantu, ntabwo waba ukora ibyaha bijyanye n'iterabwoba,biterwa n'icyaha uba wakoze, ariko icyo twabonye nuko wasangaga guhita bafunga aribyo byihutirwa.

Imibare yagaragajwe n’ubu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda yagaragaje ko mu Rwanda ubucucike mu magereza buri ku kigero cyo hejuru cyane kuko muri gereza 12 ziri mu Rwanda hafungiwe abantu 84,714.

Iyi migirire y’abacamanza bafunga ku bwinshi bikongera ubucucike mu magereza Bwana Andrew Kananga umuyobozi w’ikigo gishinzwe kunganira abantu mu mategeko Legal Aid Forum avuga ko bikwiye guhinduka.

Yagize ati duheruka kugira abagororwa benshi muri gereza Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, ubu bwiyongere rero nabwo burakabije, imibare yagiye izamuka, kuva mu myaka 3 ishize imibare aho kugirango igabanuke iragenda izamuka, ntago nk'igihugu twakicara ngo tureberere abakora ibyaha ngo be gufungwa, guhana si ugufunga gusa,hateganyijwe ubundi buryo bugera kuri 12 aho umuntu ashobora gukurikiranwa atajyanywe muri gereza ariko  90% y'abantu bakurikiranyweho ibyaha barafungwa.

Minisiteri y’Ubutabera yumvikana ivuga ko hari iteka rizahindura izi nenge zivugwa mu butabera bw’u Rwanda nkuko Bwana Mbonera Theophile umunyabanga uhoraho muri iyi Minisiteri abivuga.

Yagize ati hari iteka rikwiye kujyaho kugirango kiriya gihano cy'imirimo y'inyungu rusange nacyo gitangire kujya gishyirwa mu bikorwa ,imbogamizi zariho zijyana n'uburyo bwo kugishyira mu bikorwa n'urwego rugishyira mu bikorwa ntago byari binoze neza mu mategeko yariho kuburyo ari iryo teka naryo ryamaze kwemezwa n'inteko ishingamategeko ku buryo twizera ko mu gihe cya vuba rizasohoka bigatuma niryo teka rindi risohoka rituma rishyirwa mu bikorwa.

Imibare y’ubu bushakashatsi kandi igaragaza ko mu bihugu 84,714 bafungiye mu magereza 12 y'u Rwanda harimo  ibihumbi 61 badashinjwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Zigama Theoneste Isango Star Kigali

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/IIE-Ras_K-g" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 Aug 31, 2022 - 09:19