Nyarugenge: Abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse babangamiwe n’abazunguzayi

Bamwe mu bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, baravuga ko babangamirwa n’abakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi, bagasaba ko Leta yafata ingamba zihamye kuri iki kibazo, kuko usanga abafite aho bacururiza hazwi basa nk’ababihomberamo.

kwamamaza

Ikibazo cy’abacururiza mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali, bazwi nk’abazunguzayi ni ikibazo gikunze kugarukwaho kenshi n’inzego za Leta aho bivugwa ko bikorwa mu kajagari.

Si Leta gusa kuko bamwe mu bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bavuga ko babangamirwa nabwo kuko abakorera ahemewe harigihe babihomberamo nyamara baba batanze imisoro ku bicuruzwa byabo, bagasaba Leta ko yakegera abo bakora ubwo bucuruzi butemewe bagakanirizwa ndetse bagaterwa n’inkunga.

Umwe yagize ati "ukurikije imisoro barabangama, niba umuntu aranguriye mu iduka ikintu runaka hari umukiriya ushaka icyo kintu ayiguriye hanze ntabwo ari butange umusoro kandi wawundi wo mu iduka we arasora, aba abangamiwe".      

Undi yagize ati "icyo mbona cyakorwa nuko Leta yakwegera umuzunguzayi ikamenya ikibazo afite cyatumye aza mu muhanda". 

Uwimana Shumbusho Jean d'Amour umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyarugenge, nkahakorerwa ubucuruzi ku kigero kinini mu mujyi wa Kigali aravuga ko igikorwa cyo kurandura ubu bucuruzi butemewe ari igikorwa kigomba gukorwa mu buryo buhoraho ariyo mpamvu hahoraho ubukangurambaga bugamije kubashyira mu masoko atandukanye yabubakiwe.

Yagize ati "ikibazo kimaze kugaragara icyagombaga gukorwa ni ukubanza kubaha aho bakorera, byakozwe kugirango tubakure mu muhanda ariko dufite aho tubashyira, ubukangurambaga ni igikorwa gihoraho, icyo twifuza nuko bose babona ibyiza byo kuva mu muhanda bagakorera muri ya masoko, iyo bageze mu masoko dufite inkunga tubaha, hari inguzanyo tubaha kugirango bongere ubucuruzi bwabo". 

Hagamijwe kurwanya ubucuruzi bw’akajagari no kwimakaza umuco w’isuku, Umujyi wa Kigali washyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya abazwi nk’abazunguzayi babashakira amasoko yo gukoreramo kuburyo abinangira bakaguma mu buzunguzayi bahanwa harimo n’abajyanwa mu bigo binyurwamo by’igihe gito.

Mu karere ka Nyarugenge gusa hari amasoko mato agera ku 8 amaze gushyirwamo abazunguzayi bagera ku 1500 ariko abakiyarimo ni 85%.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 6, 2023 - 13:59