Abakozi bakorera mu nyubako nini muri Kigali bahuguwe uburyo bwo kuzimya inkongi y'umuriro

Hagamijwe guhugura abakorera mu nyubako nini uko bakwitwara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro, kuri uyu wa 3 umujyi wa Kigali watanze umwitozo ku bantu bagana n’abakorera mu nyubako y’umujyi wa Kigali n’abandi bose bakorera mu nyubako nini uburyo bwo guhungisha abantu mu gihe cy’akaga k’inkongi.

kwamamaza

Iyi myitozo umujyi wa Kigali wateguye ku bufatanye na Polisi y’igihugu mu rwego rwo guhugura abakorera mu nyubako nini uko bakwitwara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro ariko kandi ukaba n’umwanya mwiza wo gutanga ubutumwa ku bantu bose harimo n’abadakorera mu nyubako nini bumwe mubutabazi bwibanze bashobora kwifashisha igihe bahuye n’iki kibazo nkuko bisobanurwa na Dr. Merald Mpabwanamaguru umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo.

Yagize ati “ubutumwa bwatanzwe burafasha abakozi aho bakorera ariko buranafasha no mungo dutuyemo, aho tugenda, mu nsengero, mu tubari, hoteli n’ahandi, kuko bigaragara ko hari abantu bakorera henshi badafite ubu bumenyi, turakangarurira amahoteli, ibigo by’amashuri kurushaho gusobanurira abakorera muri izo nyubako kumenya uburyo ibi bikoresho bikoresha inkongi z’umuriro bikoreshwa”.

Bamwe mu bahawe uyu mwitozo bavuze ko bibafashije cyane kuko mbere batari bazi uko bakwitabara mu buryo bwibanze ariko nyuma yo guhugurwa bakaba biteguye kubishyira mu bikorwa.

Umwe yagize ati “ikintu bidufashije nuko dushobora kwikorera ubutabazi bw’ibanze mu gihe ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ritari ryatugeraho, ikindi twabonye bitewe n’uburemere bw’umuriro  ushobora no kubirangiriza mu rugo Polisi itiriwe iza”.  

CIP Jonas Rizinde ubarizwa mw’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro n’ubundi butabazi aha aragaruka kuri kimwe mubintu by'ibanze uhuye n’inkongi y’umuriro ashobora kwifashisha mu rwego rwo kwitabara.

Yagize ati “inkongi y’umuriro imutunguye mu rugo yamaze gutabaza arabanza akareba ese hari icyo we yakora niba ari nini cyangwa ari ntoya, yakoresha umucanga, yakoresha ibiringiti, yakoresha ibitaka ariko iyo binaniranye mu gihe ubutabazi butaramugeraho ahunge iyo nkongi,niba iri munzu agende yegekaho amadirishya n’inzugi kuko birafasha n’abaje gutabara bagira ibyo basanga”.

Ni mugihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa isanzwe ikora byo kongerera ubumenyi abanyarwanda uburyo bwo kurwanya inkongi y’umuriro byumwihariko mu bigo by’amashuri, ibitaro, amahoteli, amazu y’ubucuruzi, amabanki n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nko mu masoko no mu dukiriro.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Aug 17, 2023 - 09:06