Huye : Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukura babangamiwe no kutagira serivisi z'ubuvuzi bw'amenyo

Mu karere ka Huye, bamwe mu baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukura, baravuga ko babangamiwe no kutahabonera serivisi y’ubuvuzi bw’indwara z’amenyo kandi yarahahoze bagasaba ko yahagarurwa bikabaruhura urugendo rurerure bakora bajya gushaka aho iyo serivisi iri.

kwamamaza

Aba baturage biganjemo abo mu murenge wa Mukura mu Karere ka Huye na Ngera mu karere ka Nyaruguru, bivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukura, urebeye inyuma kigizwe n’inyubako zigezweho, ibyaha icyizere uhagiye bwa mbere cy’uko ari buhasange serivisi yose.

Si ko biri kuko ngo ijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo idahari, bikaba bibasaba gukora urugendo bajya kuyishakira ku bitaro bikuru.

Umwe yagize ati "serivise zo gukura amenye nta zihari, kwikuza amenyo ni ukujya ibutare ku bitaro bikuru bya Kabutare, bibaye byiza kurushaho twabona umuntu hafi ku kigo nderabuzima iwacu ukura amenyo".  

Undi yagize ati "serivise yo gukura amenyo iteje impungenge kuri buri wese kubera ko inaha mu byaro abantu bakunze kurwara amenyo, biramutse bitwegereye nibyo byiza kurushaho".  

Nubwo babangamiwe no kutagira iyi serivisi y’ubuvuzi bw’indwara z’amenyo mu kigo nderabuzima cya Mukura, ngo yarahahoze ariko nti bazi uko yaje kuhakurwa.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima cya Mukura, ni ay’uko ngo iyi serivisi yahakuwe kuko hari ibyo basabwe kuzuza birimo no gushaka ubushobozi bwo guhemba umukozi uhoraho ubishinzwe.

Gusa ngo ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere ka Huye biri ku Kabutare bigikurikirana iki kigo nderabuzima burizeza aba baturage kubakorera ubuvugizi nk’uko Dr. Jean Baptiste Ntihumbya, ubiyobora akomeza abisobanura.

Yagize ati "hari umuntu wajyaga uza kubavura ariko asa nkuhagaze, ubu twasabye umukozi biri muri sisiteme muri Minisiteri y'ubuzima, vuba aha bishobora gukemuka". 

Abivuriza kuri iki kigo nderabuzima cya Mukura, bagaragaza ko ngo serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo nihagarurwa baziruhutsa, kuko hari ubwo bayarwara bakarara badasinziriye, byakubitiraho urugendo rurerure bakora bajya aho iri bikabagora inshuro ibyiri ku bw’imisonga y’amenyo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 May 3, 2023 - 09:59