Rubavu: Abanyoye imyanda mu gihe cy'ibiza barasaba ko bahabwa imiti

Abagize uruhare mu kurohora abantu n'abari barohamye mugihe cy'ibiza baravuga ko bahangayikishijwe nuko hari abamize imyanda yo mu bwiherero, bagasaba ko bahabwa imiti.

kwamamaza

Ijoro ryo kuri taliki 03 ukwezi kwa Gatanu, isaa saba zishyira saa munani z'ijoro, mu murenge wa Rugerero w'akarere ka Rubavu, amazi yari yatangiye gukabakaba ku mabati, ni nako inkwakuzi n'abasore bari gutabara, abanyantege nke batashoboraga kwikuramo, aha hari abahangayikishijwe nuko banyoye amazi yavaga mu bwiherero nko mu musarane n'ahandi.

Umwe yagize ati "umwanda ku muntu wawunyoye ntabwo yawunyoye awureba, iyo umuntu arohamye hari ibintu bijya munda niko abantu bagiye banywa imyanda, nk'abantu twari turi kurohora abantu byose byinjiye mu mubiri". 

Ngo bashingiye kuri iyo myanda bamize ubwo barwanaga no gukiza ubuzima impamvu ituma basaba ko bahabwa imiti cyangwa bagasuzumwa.

Umwe yagize ati "dufite ikibazo cy'uko hano hashobora kuzatera icyorezo bitewe n'ibintu by'imyanda, tukaba dusaba inzego z'ubuvuzi kuba zadufasha zikagira nk'imiti zaba zagenera nk'abaturage duturiye hafi ahangaha n'abandi bari mu nkambi". 

Undi yagize ati "inzego z'ubuzima zikore isuzuma basuzume abantu kuko hari igihe byazabagiraho ingaruka". 

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias arahamagarira abo bose kugana kwa muganga kuko ngo ubuvuzi bw'abagezweho n'ibiza butangwa nta kiguzi.

Yagize ati "uwaba afite impungenge z'ubuzima bwe zishingiye ku kuba yaratanze umusanzu mu kurokora begenzi be akaba yaba yaranyoye amazi wenda atarakwiye kuba yaranyoye akaba yumva afite impungenge abo bantu bahabwa serivise z'ubuzima nta kiguzi, igikuru gikomeye ni ugutanga amakuru ko uwo ariwe wese wahuye n'iki kibazo yagana ikigo nderabuzima kimwegereye".  

Amakuru dukesha ibitaro bikuru bya Gisenyi nuko hari abo ibitaro biri kwakira bagize ibibazo byo kurwara inzoka n'izindi ndwara zikomoka ku mwanda, ngo nubwo nta cyorezo cyigeze kigaragaramo, uyu munsi abahuye n'ibiza batari mu nkambi bitewe nuko inzu zabo zitangiritse bikomeye bakomeje ibikorwa byo kwita ku isuku murwego rwo kwirinda ko byazakurikirwa n'indwara ziterwa n'umwanda.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana/  Isangostar I Rubavu

 Jun 7, 2023 - 08:17