Musanze - Rwaza : Bahangayikishijwe nuko batanga amakuru ku bagizi ba nabi bakabizira

Hari abatuye mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe nuko iyo batanze amakuru ku bagizi ba nabi n’abajura bagaruka bakabihoreraho kuburyo hari n'abo bavuna amaguru.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Rwaza, akarere ka Musanze niho bavuga ko bahangayikishijwe nuko iyo batanze amakuru ku bagizi ba nabi n’abajura bagaruka bakabihimuraho.

Ngo aba banyarugomo batangaho amakuru bakagaruka kubahohotera, si mu mirima no ku matungo bagarukira gusa kuko hari nubwo bakubita abayatanze bakabababaza.

Urugero rwa hafi ni umusaza wo mu kagari ka Nturo, umurenge wa Rwaza w’aka karere ka Musanze, watanze amakuru mu rugo rwafatiwemo amatungo arenga 20 yari yibwe ubu akaba yicaye muntebe gutambuka bikaba bimusaba guhagurukira ku mbago.

Aba baturage bose icyo bahurizaho nuko abakoze ibi byaha bajya babiryozwa, bagahanwa biciye mu mucyo ngo dore ko hari n'abafatwa bagahita batahana n’ababatanzeho amakuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean avuga ko hari ubundi buryo bwashyizweho bwo gutanga amakuru budahutaza abayatanze haherewe mu Isibo, abagizi ba nabi bose bagafatwa.

Ati "umuntu ufite imigambi mibi yo kuba yagirira nabi abaturage kuva mu isibo kugera ku murenge ntabwo twamuyoberwa, ni ugukurikirana uko byakabaye tukagera hasi bakaduha amakuru y'uwo muntu agafatwa akagenda akigishwa ku buryo azagaruka yarahindutse".   

Ngo kuba hari abatangwaho amakuru y’ibikorwa bibi bagezwa mu nzego z’umutekano bagahita bataha, inzego z’umutekano zitangaza ko hari abajyanwa hakabura ibimenyetso byo kubashinja icyaha, bikarangira batashye.

Emmanuel BIZIMANA / Isango star I Musanze

 Nov 16, 2023 - 19:57