Rwamagana - Kayonza: Abaturage barishyuza rwiyemezamirimo wabambuye

Abaturage bakoze hashyirwa amatara ku muhanda Rwamagana-Kayonza,barishyuza kampani ya ECOGENTI yabakoresheje ikaza kubambura amafaranga bakoreye.

kwamamaza

Abaturage bakoreye kampani yitwa ECOGENTI iyobowe na rwiyemezamirimo witwa Ntaganzwa Innocent, ubwo bashingaga amapoto yashyizweho amatara amurikira umuhanda Rwamagana - Kayonza.Harimo abaturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu turimo Ngororero,Burera ndetse n’ahandi.

Bavuga ko bakoze bazi ko bazishyurwa bakabasha gutunga imiryango yabo abandi bakabona ayo bishyura muri kaminuza ariko ngo bakomeje kwishyuza amafaranga yabo baraheba,ngo byageze aho bitabaza inzego zitandukanye ndetse n’ubuyobozi biranga biba iby’ubusa.

Kuri ubu barasaba ko bakishyurwa amafaranga yabo,bamwe bakabona uko bazatunguka mu ngo zabo kuko bafite ubwoba bwo kuhagera amara masa.

Umwe yagize ati twakoreye rwiyemezamirimo Innocent wo gushinga amapoto Rwamagana-Kayonza none yaratwambuye twabigejeje ku muyobozi ushinzwe umurimo mu karere amutumaho dusubiyeyo atubwira ko azatwishyura nyuma y’icyumweru,icyumweru arakirenza dusubirayo aradusuzugura baduha komvukasiyo tuyijyana iwe I Kigali ku Gisozi aho atuye yanga kuyitaba.

Undi nawe ati nagiye nkorerayo mvuga nti ngiye gushaka amafaranga yo kujya kwiga kaminuza kugera magingo aya amafaranga narayabuze,turasaba ubufasha yuko yatwishyura amafaranga yacu.

Manda dutangiye iradusaba kuryama gake - Mbonyumuvunyi Radjab uyobora  Rwamagana - Kigali Today

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,avuga ko ikibazo cy’abaturage bishyuza rwiyemezamirimo wabakoresheje bashyira amatara ku muhanda Rwamagana-Kayonza bakizi ndetse kiri mu nzira zo gucyemuka kuko bakimenyesheje abamuhaye isoko.

Yagize ati batugejejeho ikibazo turimo turakurikirana rwiyemezamirimo twanamenyesheje abamuhaye isoko kugirango batazamwishyura batabanje kureba yuko icyo kibazo yakirangije ariko akarere karabikurikiranye abo bose twamaze kuvugana nabo kugirango icyo kibazo cyibe cyakemuka,kandi batwijejeko kigiye gukemuka vuba cyane.

Ku ruhande rwa Kampani ya ECOGENTI yishyuzwa n’abaturage bayikoreye ubwo hashyirwaga amatara ku muhanda Rwamagana-Kayonza,umuyobozi wayo Ntaganzwa Innocent avuga ko aba baturage bazishyurwa mu cyumweru gitaha.

Yagize ati nzabishyura mu cyumweru gitaha kuko twabuze amafaranga abo twakoreye ntabwo baribishyura ariko bari muri gahunda yo kwishyura mu cyumweru gitaha, nzabishyura rwose ntabwo byatewe no kubambura nukuberako abotwakoreye ntabwo baribishyura ,tubabajwe nabo baturage batarahembwa.

Abaturage bishyuza amafaranga bakoreye hashyirwa amatara ku muhanda Rwamagana-Kayonza,ni abakoze ku gice cya Ntunga bagera kuri 80.

Bamwe muri bo bakomeje kwishyuza babonye byanze barata barigendera abandi basigara bishyuza kugira ngo babone amafaranga bajyana mu ngo zabo kuko bareba gutaha ntacyo bafite bakibaza uko batunguka mu miryango yabo bikabashobera.

Inkuru ya Djamali Habarurema mu karere ka Rwamagana

 Sep 29, 2022 - 11:48