Kigali: Amazi akoreshwa mu ngo aracyari ikibazo

Hari bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari abamena amazi bakoresheje ahadakwiriye ibyo bikaba byavamo gusenyera bagenzi babo cyangwa se abandi bakayamena ahatarateganyijwe ibishobora gutera indwara zitandukanye cyangwa se zigatera impanuka.

kwamamaza

Mu buryo bwo kubungabunga amazi akoreshwa hirya no hino mungo hashyizweho ibyobo bimenwamo ayo mazi n’uburyo biba byubatse kugirango bidateza ikibazo, gusa hari abavuga ko hari abakimena amazi aho babonye ndetse n’ibyobo bayamenamo bikaba bidatunganyijwe neza.

Umwe yagize ati "umuturage umwe baramubwira akumva akaba yacukura cya cyobo gifata amazi hakaba n'utumvishe noneho ya mazi ya wa muntu utaracukuye cya cyobo akitekera muri cya cyobo cya wawundi yose, icyobo kikuzura umunsi umwe cyangwa ibiri".

Baravuga ko bishobora gukurura indwara zitandukanye ndetse n’impanuka za hato na hato mu gihe hari ibyobo bidapfundikiye nyamara bimenwamo amazi.

Undi yagize ati "ingaruka aba ari nyinshi cyane nkariya mazi mabi yo mungo bariya badafite ibyobo by'amazi, ayo mazi barayasuka akagenda mu mikuku akareka ugasanga imibu irimo".

Maniraguha Jean Damascène impuguke mu bidukikije, akaba n’inzobere mu bijyanye n’imyubakire no gufata amazi aravuga ko Leta yashyiraho itegeko ry’uburyo bwo gufata amazi byaba ngombwa akabyazwa umusaruro ariko ngo ibyo bikabanzirizwa n'ubukangurambaga hamwe n’igenzura kuri bose.

Yagize ati "ariya mazi yose dukoresha mu rugo mu kumesa agomba kujya mu byobo bacukura birebire hanyuma bagashyiramo amabuye makeya, amazi iyo agiyemo n'ubundi aragenda akazagera mu mazi yo hasi, hagombye kuba itegeko ryuko urugo rwose rugira icyo cyobo, cyangwa se byaba ari mu midugudu bagakora uburyo haba icyobo kinini umudugudu ugahurizamo amazi yose ariko ahantu haba abantu benshi aho ho bagakwiye gukora ibyo byobo kuko amazi abavaho ni menshi, ubukangurambaga ni kimwe ariko hakabaho n'itegeko".      

Mu gihe abakomeje kugana umujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hose biyongera umunsi ku munsi, hari ababona ko ingamba zigamije kurengera imiturire zakazwa harimo n’uburyo bunoze bw’imyubakire burimo no gufata amazi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 16, 2023 - 07:15